Ibihugu bihuriye ku kibaya cya Congo birasabwa ubufatanye mu gukomeza kukibungabunga

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Komisiyo ishinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu bituriye ikibaya cya Congo, abisaba ubufatanye mu gukomeza kukibungabunga.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje uburyo ikibaya cya Congo ari ingirakamaro mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Avuga ko imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo cyugarije Isi, gisaba ubufatanye bw’Isi yose kugira ngo gikemuke mu buryo burambye.

Ati “Ku bw’ibyo rero, iyi nama ni umwanya ntagereranywa ku bihugu bihuriye muri komisiyo y’ikibaya cya Congo, kugira ngo baganire ku byakorwa ku mihindagurikire y’ikirere. U Rwanda rwiyemeje kugabanya ku gipimo cya 38% imyuka ihumanya ikirere mu mwaka wa 2030”.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ko uru rusobe rw’ibinyabuzima rwitabwaho, ari nayo mpamvu rwubahiriza amasezerano y’i Paris ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikibaya cya Congo
Ikibaya cya Congo

Yatangaje kandi ko nyuma yo kugera ku ntego u Rwanda rwihaye, yo gutera amashyamba kuri 30% by’ubuso, n’ubundi ruzakomeza ibikorwa byo gutera andi, hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ubufatanye, hagati y’ibihugu bituriye ibibaya bitatu bikomeye ku Isi, hagamijwe iterambere no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yagaragaje ko Ikibaya cya Congo ari nk’ibihaha by’Isi mu gutanga umwuka mwiza, ndetse ko kibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati "Ikibaya cya Congo aho n’u Rwanda rubarizwa, gifatwa nk’ibihaha by’Isi. Gikungahaye mu rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no ku nkomoko y’amazi. Ikibaya cya Congo hamwe n’ibindi bibaya bibiri by’ingenzi harimo icya Amazon cyo muri Amerika y’Amajyepfo n’icya Borneo-Mekong muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, bigize igice kinini cy’Isi kimira imyuka ya carbon kubera amashyamba magari ahari”.

Perezida Denis Sassou Nguesso
Perezida Denis Sassou Nguesso

Ati “Ibi bibaya bigize 80% by’amashyamba atuma ku Isi hagwa imvura, bikanabumbatira 2/3 by’urusobe rw’ibinyabuzima biyiriho”.

Komisiyo ishinzwe kwita ku mihindagurikire y’ibihe mu Kibaya cya Congo, kuri ubu iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso.

Igizwe n’ibihugu 15 birimo Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Kenya, Repubulika ya Santrafurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Sao Tome et Principe, Sudani y’Epfo, Tanzania, Tchad na Zambia na Maroc iri muri iyi komisiyo, ariko ifite uburenganzira butangana n’ubw’abanyamuryango nyirizina.

Perezida Ali Bongo Ondimba
Perezida Ali Bongo Ondimba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka