Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage kurwanya isuri nk’uko barwanya ubukene
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abatuye umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya isuri nk’uko bazishyize mu kurwanya ubukene.
Ibi Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 31/10/2012 mu muganda udasanzwe wari ugamijwe kurwanya isuri ku musozi wa Gatongati, uherereye mu Kagali ka Kabirizi, umurenge wa Gacaca akarere ka Musanze.
Bosenibamwe yagize ati: “Mwabashije kurwanya ubukene ku buryo akarere ka Musanze kari ku mwanya wa gatatu mu gihugu cyose. Igihe muri kurwanya isuri mujye muyifata nk’inzara, nk’ubukene nka nyakatsi”.
Nteziryayo Emmanuel, umuyobozi w’umurenge wa Gacaca, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba barangije ibikorwa byo kurwanya isuri, maze ukwezi kwa 12 kukazaba uko gusuzuma ibikorwa byakozwe.
Guverineri Bosenibamwe, yavuze kandi ko bishimishije kubona umurenge wa Gacaca ugiye kurangiza ibikorwa byo kurwanya isuri mbere ho ukwezi kumwe, ku gihe igihugu cyose cyihaye, kuko biteganyijwe ko ibikorwa byo kurwanya isuri bizarangirana n’ukwezi kwa 12.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|