Gisagara: Bigishijwe kwita ku bidukikije hagamijwe kuzamura umusaruro uva mu buhinzi

Mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, abakangurambaga bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara bahuguwe n’umushinga R.D.I.S kukurengera ibidukikije hibandwa ku mikoreshereze myiza y’ubutaka no kubyaza umusaruro amazi y’imvura bayafata bakayavomeza imyaka mu gihe cy’izuba.

Nk’uko Kwizera Emmanuel umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uyu mushinga abitangaza, ngo icyo bagamije ni ibikorwa by’iterambere mu midugudu baba baratoranyije, birimo kwihaza mu biribwa, gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari binyuze mu gushinga amatsinda, bashishikariza abaturage gahunda yiswe ISUKU N’ISUKURA.

Muri io gahunda, abaturage bakangurirwa gufata amazi aturuka ku mazu yabo no mu mirima bakayabyaza umusaruro no kugira isuku ku mubiri no mu ngo iwabo. Akomeza avuga ko babatoza kubungabunga ibidukiikije aho bigisha uburyo bwo kurwanya ibiza n’ibindi.

Nk’uko umwe umujyanama w’ubuzima, Kubwimana Pascal wo mu kagari ka Akaboti, umudugudu wa Rugarama wahawe aya mahugurwa abivuga ngo izi nyigisho zifasha abaturage ku buryo bugaragara.

Aya mahugurwa yatanzwe muri iki cyumweru dusoje, aterwa inkunga n'umushinga R.D.I.S (Rural Development Inter-Diocesan Services).
Aya mahugurwa yatanzwe muri iki cyumweru dusoje, aterwa inkunga n’umushinga R.D.I.S (Rural Development Inter-Diocesan Services).

Ngo mu bihe byashize wasangaga abaturage bangiza ibidukikije mu gace atuyemo, ariko ngo nyuma yaho uyu mushinga utangiye kubigisha ibyiza byo kurengera ibidukikije, abaturage batangiye guhindura imyumvire.

Ati “Ibyo batwigisha si ibintu bigoye ahubwo ni ukuba nta bumenyi twari tubifiteho, kandi bigaragara ko abantu bagenda babyumva kuko muri aka gace abaturage basigaye bazi gufata amazi y’imvura igihe cyayo ndetse no kudatwika ibiyorero ahubwo bigakorwamo ifumbire barabyumvise”.

Umushinga R.D.I.S w’idini rya EAR ukorera muri diyoseze za Butare, Cyangugu, Kigeme na Shyogwe aho bakorera mu turere 4 bivuze akarere kamwe muri buri diyoseze.

Muri Butare bakorera muri Gisagara mu murenge wa Kansi, Cyangugu bakorera i Rusizi mu murenge wa Kamembe, ku Kigeme ni muri Nyamagabe mu murenge wa Kibirizi naho muri Shyogwe bagakorera muri Kamonyi mu murenge wa Musambira.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka