Gisagara: Abaturage bamurikiwe igikombe akarere kahawe mu kurwanya isuri

Kuba akarere ka Gisagara karahagurukiye kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi byagahesheje kuko kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu kurwanya isuri.

Kuri uyu wa 27/04/2013 mu muganda rusange ku rwego rw’Akarere ka Gisagara wabereye mu murenge wa Ndora, Akagari ka Muknde, ahacukuwe imirwanyasuri kuri hegitari eshatu hanasiburwa iyasibamye.

Abaturage bamurikiwe igikombe aka karere kahawe muri uyu mwaka gashimirwa umwanya mwiza kariho mu kurwanya isuri maze banasabwa gukomeza kubishyiramo imbaraga kugirango batazasubira inyuma.

Uwamariya Valentine umuyobozi wungirije wa njyanama y’aka karere amurikira abaturage iki gikombe yabashimiye umurava bagize bakagera ku mwanya bariho.

Umuyobozi wungirije wa njyanama y'akarere ka Gisagara amurikira abaturage igikombe bahawe kubera bikorwa byo kurwanya isuri.
Umuyobozi wungirije wa njyanama y’akarere ka Gisagara amurikira abaturage igikombe bahawe kubera bikorwa byo kurwanya isuri.

Abaturahe nabo bamwijeje ko bazakomeza kwita kuri iyi gahunda yo kurwanya isuri cyane ko ngo nabo ingaruka zayo zibasiga ahakomeye iyo batitaye ku kuyirwanya; nk’uko Manirakiza Athanase umuturage muri aka kagari ka Mukande abivuga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hesron Hategekimana, yashishikarije abaturage gukomeza kurwanya isuri mu rwego rwo kwirinda ibiza no kubungabunga ibishanga bibagirira akamaro ku gihingwa cy’umuceri gifitiye runini abaturage b’akarere ka Gisagara.

Yabakanguriye kwitabira no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo uteganyijwe kuwa 01/05/2013 no gukomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi yose yo kwibuka.

Ati “nimukomeze mushyiremo imbaraga turwanye isuri, cyane cyane tunite ku bishanga byacu bihinzemo umuceri kuko iyo utwawe turahomba cyane murabizi. Ni mukomeze kandi gufata mu mugongo abacitse ku icumu muri Jenoside mubabe hafi kuko muzi ko iki gihe kibavuna by’umwihariko”.

Abaturage bacukuye imirwanyasuri kuri hegitari eshatu.
Abaturage bacukuye imirwanyasuri kuri hegitari eshatu.

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Madame Uwamariya Valentine, yashishikarije abaturage kubyaza umusaruro umusozi wa Mukande byagaragaraga ko udatunganyijwe watera isuri, maze abaturage biyemeza kuwuhingaho imyumbati mu buryo bw’ubutaka buhuje kuva kuri uyu wa mbere 29/04/2013, ubuyobozi bw’Akarere nabwo bubemerera imbuto.

Hegitari zose ziteganyijwe kuzacibwaho imirwanyasuri muri aka kagari ka Mukande mu murenge wa Ndora ziragera kuri 12.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka