Gicumbi: Inkongi y’umuriro yibasiye hegitari eshatu z’isambu ya Leta

Mu kagari ka Nyarwaya ,umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi isambu ya Leta yibasiwe n’inkongi y’umuriro batazi icyawuteye utwika hegitari zigera muri eshatu.

Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 17/03/2012 wamaze gufata igice kinini cy’umusozi kuko ibyatsi byari kuri uwo musozi byose byahiye bishiraho ndetse n’ishyamba ryari hafi aho rirafatwa.

Ku bufatanye bw’inzego zose bihutiye kuzimya uwo muriro babasha kuwuzimya burundu mu gitondo cya tariki 18/03/2012 ariko kugeza n’ubu ntiharamenyekana uwaritwitse; nk’uko bitangazwa n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite ibidukikije mu nshingano ze, Batamuriza Dorothee.

Iyi nkongi y’umuriro ije ikurikira iheruka guterwa n’umugabo witwa Murema Alphonse wo mu murenge wa Muko watwikaga amakara maze umuriro uratomboka uba mwinshi ufata umusozi wose urashya urakongoka wangiza ibidukikije.

Muri ibi bihe abantu benshi bari kwangiza ibidukikije ariko ababikora ntibakunda kumenyekana. Ubuyobozi bukomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane amakaru nyayo y’abo barutwitsi; nk’uko umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite ibidukikije mu nshingano ze abitangaza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka