Gicumbi: Ikibazo cy’aho bashyira imyanda gikomeje kubangamira ibidukikije

Nyuma yo kwimura ikimoteri cyashyirwagamo imyanda yo mu mujyi wa Byumba kigashyirwa mu kagari ka Nyarutarama hepfo yo Kumukeri ahitwa ku Kasehoma na n’ubu gikomeje kubangamira ibidukikije.

Nubwo icyo kimoteri kimuwe mu rwego rwo guca umwanda mu mujyi wa Byumba, ntacyo byatanze kuko imyanda yuzura muri icyo kimoteri ntibayitware ahabugenewe ndetse ugasanga amashashi, ibicupa bya palasitike bitabora umuyaga wirirwa ubigurukana hirya no hino ndetse bikigira no mu muhanda.

Amashashi yaruzuye asigara aguruka ku gasozi. (Foto: E.Musanabera)
Amashashi yaruzuye asigara aguruka ku gasozi. (Foto: E.Musanabera)

Nkundabagenzi Stanislas wo mu murenge wa Byumba avuga ko akarere kari gakwiye gushakira umuti icyo kibazo kuko bibangamiye ibidukikije ndetse bigatera umwanda aho babimena kuko hari igihe byuzura bigateza umwanda.

Ibi kandi ntibigaragara aho bamena ibishingwe gusa kuko iyo ugeze inyuma y’amazu yubatse mu mujyi wa Byumba no mu Rukomo naho usanga mu bikari byaho ariho hamenwa imyanda.

Ibi kandi bitarimurwa nabwo byari byarateje ikibazo mu mujyi wa Byumba kuko kontineri byamenwagamo yabaga iteretse imbere y’aho abagenzi bategera imodoka.

Na mbere aho ikimoteri cyahoze mu mujyi cyatezaga umwanda. (Foto: E.Musanabera)
Na mbere aho ikimoteri cyahoze mu mujyi cyatezaga umwanda. (Foto: E.Musanabera)

Ushinzwe ibidukikije mu karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, nibatangira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Byumba icyo kimoteri kizimurirwa mu murenge wa Rukomo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka