Gatsibo: Ababaji baratungwa agatoki mu kwangiza ibidukikije

Urwego rushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gatsibo ruvuga ko abakora umwuga w’ububazji bo muri aka Karere batema ibiti bakoresha mu mwuga wabo ku buryo butemewe n’amategeko.

Bamwe mu bakora umwuga wo kubaza twaganiye nabo, bavuga ko ibiti bakoresha ataribo babitema ahubwo ko babigura na ba nyiri amashyamba, ndetse ko baba babifitiye n’inyemezabuguzi.

Umubaji witwa Muvunyi wo mu Murenge wa Kabarore avuga ko ibyo ubuyobozi buvuga atari byo, ati: “Ntitubihakana birashoboka ko hari bamwe mubo dukora umwuga umwe bakora ibinyuranyije n’amategeko y’imikoreshereze y’ibiti ariko si twese, ntitwibaza rero uburyo badushyira mu gatebo kamwe twese”.

Ababaji ntibemera ibyo ubuyobozi bubashinja kuteba ibiti mu buryo butemewe.
Ababaji ntibemera ibyo ubuyobozi bubashinja kuteba ibiti mu buryo butemewe.

Uhagarariye urwego rushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gatsibo, Mbonigaba Theoneste, we avuga ko bafite gihamya y’uko hari abagiye batema ibiti mu buryo butemewe kuko bamwe muribo bagiye babafata bakabaca amande.

Ati: “Muri raporo dufite hari amashyirahamwe amwe n’amwe abaza yo mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore, Kiramuruzi na Ngarama atarerekanye neza aho agurira ibiti byo gukora ibyo babaza. Bamwe mu bayobozi batubwiye ko ngo hari abaturage bitwikira ijoro bakajya gutema ibyo biti ari nabo nyine babigurisha muri abo babaji rwihishwa”.

Abafatirwa muri icyo cyuho bajyanwa kuri Polisi bagafungwa bakavamo ari uko batanze amande, ibi ngo bikaba bituma abenshi barahiye ubwoba ku buryo ngo ibiti bitagitemwa cyane nka mbere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka