“Foret modele” ngo ntabwo ari ishyamba riri ahantu ahubwo ni ibitekerezo

Gahunda yiswe “Foret Modele” ngo ni gahunda igamije guhuza ibitekerezo by’abantu batandukanye ku bijyanye n’uko babana n’umutungo kamere, bawubyaza umusaruro kandi batawangiza. Ku buryo n’abazabaho nyuma bazasanga uwo mutungo uhari kandi utarangiritse.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe tariki 31/07/2013, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abantu baturuka mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu, hagamijwe kurebera hamwe uburyo abantu mu mirimo itandukanye babaho batangiza umutungo kamere.

Foret Modele, umushinga uhuriweho na minisiteri y’umutungo kamere hamwe n’ihuriro nyafurika rihuriza hamwe ibikorwa bigamije kubungabunga umutungo kamere, ukaba ukorana n’inzego zitandukanye zigira aho zihurira n’ibidukikije.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe Foret Modele mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba Mpayimana Janvier, avuga ko n’ubwo izina ry’iyi gahunda ariryo Foret Modele bivuga ishyamba ry’ikitegererezo ngo ntabwo ari ishyamba riri ahantu.

Ati: “Iyo urebye foret modele ntabwo ari ishyamba riri ahantu hari ibiti by’intangarugero, ahubwo ni ibitekerezo. Ni abantu bajya hamwe bakumvikana uburyo bashobora kubana n’umutungo kamere batawangiza, kandi uwo mutungo ugakomeza kubaho bawukoresha kandi igihe kirekire”.

Avuga ko abahinzi, aborozi, abanyamashyamba n’abandi bose bakwiye guhurira hamwe bakiga uburyo babungabunga amashyamba yabo bayabyaza umusaruro, bagakomeza kubaho ndetse n’abazaza nyuma bakazasanga nta kibazo byagize.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gusangiza bagenzi babo ku bijyanye n’uko umuntu yakomeza ibikorwa bye, nyamara ntiyangize ibidukikije.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka