Basobanukiwe ububi bwa pulasitiki zikoreshwa rimwe biyemeza kuzirwanya

Mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, hashize igihe kinini abantu basobanurirwa ububi bw’ibikoresho bya pulasitiki ahanini bikoreshwa rimwe bikajugunywa, aho usanga binyanyagiye hirya no hino bikabangamira ibidukikije, ariyo mpamvu ubukangurambaga bukomeje ndetse abaturage bakaba bagenda basobanukirwa.

Batoraguye imyanda myinshi igizwe n'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa
Batoraguye imyanda myinshi igizwe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa

Iby’icyo kibazo byagarutsweho mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, cyo gutoragura imyanda ya pulasitiki, cyateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru bita ku bidukikije (REJ), cyitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo abaturage bo muri ako gace.
Abaturage bishimiye icyo gikorwa, kuko bamaze kumenya ububi bwa pulasitiki zijugunywa ku gasozi, nk’ukoumwe muri bo, Uwiragiye abisobanura.

Ati “Najyaga numva kuri radiyo ko pulasitiki zangiza ibidukikije ku buryo nirinda kuzijugunya aho mbonye, ari yo mpamvu nitabiriye uyu muganda wo kuzitoragura. Icyakora uyu munsi mutwongereye ubumenyi, kuko numvise ko iyo zigiye mu butaka zitatuma ibimera bigira ubuzima bwiza bityo imyaka ntiyere, inzara ikica abantu. Ibi bitumye ndushaho kwiyemeza kuzirwanya”.

Mugenzi we Izabayo ati “Pulasitiki zikoreshwa rimwe usanga bazijugunya ku gasozi, bigateza umwanda ariko kandi bikangiza ibidukikije. Abayobozi ntibahwema kudusobanurira ububi bwazo kuko zitabora. Ndumava abantu bose bagenda babisobanukirwa, tubishatse izi pulasitiki zacika nk’uko twaciye amasashe, erega byose ni ibibangamira ubuzima bwacu”.

Ni igikorwa abaturage bishimiye
Ni igikorwa abaturage bishimiye

Mu myanda yatoraguwe harimo amacupa y’amazi na jus (imitobe), amasahane, udukombe, imiheha n’ibindi bikoreshwa rimwe, bikaba byakusanyijwe bishyirwa ahabugenewe.

Umuyobozi wa REJ, Sadiki Daddy Rubangura, avuga ko ari ngombwa ko abantu bahagurukira kurwanya pulasitiki, kuko ari ikibazo cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ati “Izo Pulasitiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa ni twe tuzikoresha tukazijugunya hirya no hino, ni twe nanone tugomba kugira uruhare mu kuzirwanya, ari yo mpamvu twaje gukorera hano ubukangurambaga tunatoragura pulasitiki kuko tuzi ububi bwazo ku gihugu no ku Isi muri rusange. Turasaba ko abaturage babigira ibyabo, bagahangana n’iki kibazo”.

Yakomeje ashimira abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’ubw’Umurenge wa Kanombe, bwifatanyije nabo muri icyo hikorwa kugira ngo kigende neza.

Rubangura uyobora REJ aganiriza abaturage
Rubangura uyobora REJ aganiriza abaturage

Umunyeshuri wo muri kaminuza yo muri Israel uri mu Rwanda, Evelyn Anca wita ku kurengera ibidukikije na we witabiriye icyo gikorwa, yagaragarije abaturage ibyo umuntu yakwifashisha mu mwanya w’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Yagize ati “Umwanda wa pulasitiki ntuzarangira mu munsi umwe, ni inzira ndende. Tugomba rero guhindura ibintu byinshi mu buzima bwacu. Dushobora gukoresha amacupa y’ibirahure, amasahane, ibiyiko n’ibindi bikoresho nk’ibi (abyerekana) bidakoze muri pulasitiki kandi biramba. Hakenewe uruhare rugaragara rwa za Leta”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Idrissa Nkurunziza, yavuze ko uwo muganda ari ingirakamaro kuko wabafashije kongerera ubumenyi abaturage ku bubi bwa pulasitiki.

Gitifu Idrissa Nkurunziza
Gitifu Idrissa Nkurunziza

Ati “Ubu twatangije ubukangurambaga bw’isuku mu Mujyi wa Kigali, kandi no mu mirenge birimo gukorwa, uyu muganda rero ukaba uje wiyongera kuri ubwo bukangurambaga turimo kuko udufashije guhugura abaturage, cyane ko hazamo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima”.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanaga 2023, cyanitabiriwe kandi na club yo kwita ku bidukikije no kurwanya ihindagurika ry’ikirere (Green Club), ndetse n’Ihuriro ry’urubyiruko rurengera ibinyabuzima bitandukanye mu Rwanda (Rwanda Youth Biodiversity Network).

Hashize igihe u Rwanda rushyizeho itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Icyakora hari abakirenga kuri iri tegeko ari yo mpamvu ibi bikoresho bikigaragara n’ubwo hari ibihano byabateganyirijwe, gusa urugamba rwo kubirwanya rurakomeje.

Evelyn Anca yerekana icupa rikwiriye
Evelyn Anca yerekana icupa rikwiriye
Ibikoresho byasimbura ibya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa
Ibikoresho byasimbura ibya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa
Abaturage basobanuriwe ububi bwa pulasitiki
Abaturage basobanuriwe ububi bwa pulasitiki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka