Amajyepfo: Hatangijwe imikino igamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, cyatangije amarushanwa y’umupira w’amaguru arimo gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga, gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Ikigo REMA kirimo gukora ubwo bukangurambaga ku bufatanye n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo, ndetse n’Umuryango Nyarwanda wita ku bidukikije (APEFA), ufasha REMA mu bikorwa by’ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa ba Green Amayaga.

Ni ubukangurambaga burimo kwifashisha imikino y’umupira w’amaguru, aho Imirenge 20 uwo mushinga ukoreramo ari yo izahatanira igihembo cyo kubungabunga ibidukikije, amakipe y’Akarere ka Ruhango mu Mirenge ya Ntongwe na Ruhango akaba ri yo yatangiye akina.

Akimana Marie Claire wiga muri GS Ruyanza mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kuba umushinga wa Green Amayaga warabatereye ibiti bitandukanye mu kigo no mu nkengero zacyo, bituma abana bamenya ubwoko butandukanye bwabyo, kandi bakarushaho kubiha agaciro, dore ko we yanahisemo gukangurira urubyiruko gukunda ibidukikije abinyujije mu buhanzi.

Agira ati “Twiga amoko y’ibiti tunayareba, tukiga gufata neza ibiti kuko dukura dusobanukirwa akamaro k’igiti, ibidukikije nibwo buzima tutabifite ntitwatera akuka. Ibidukikije ni igipimo cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza kuko nta bidukikije nta buzima bwiza twagira”.

Urubyiruko nirwo rwinshi mu bitabira imikino
Urubyiruko nirwo rwinshi mu bitabira imikino

Nsengiyumva Damien akaba n’umufashamyumvire mu kwita ku bidukikije mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, avuga ko Amayaga yari amaze gutangira kuba ubutayu kubera kwangiza no gutsemba ibiti, amatungo atakibona ubwatsi ku buryo byari kuba bibi cyane iyo hatabaho politiki yo gutera ibindi biti.

Agira ati “Abaturage tumaze kugera ku rwego rwo gusobanukirwa akamaro k’igiti, twigishijwe ko gifite akamaro kuko usibye kubungabunga ibidukikije binaduha amafaranga, bivamo imbaho, bivamo ibikoresho bitandukanye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, asaba abaturage gukomeza kubungabunga ibiti, kuko bibafitiye akamaro bikanakagirira Isi muri rusange, by’umwihariko abatuye Amayaga bari bugarijwe n’amapfa, akabizeza ko ibiti baterewe ari ibyabo bakwiye kubifata neza.

Habarurema avuga ko amarushanwa ku bidukikije azafasha gukangurira urubyiruko kwita ku biti
Habarurema avuga ko amarushanwa ku bidukikije azafasha gukangurira urubyiruko kwita ku biti

Agira ati “Ntimugire ubwoba ngo ibiti bizabangiriza imyaka, twabatereye ibiti byiza kuko ahubwo bituma imyaka imera neza kurushaho, ntimuzabyangize”.

Uhagarariye Umuryango APEFA ukora ubukangurambaga n’amahugurwa muri uyu mushinga, Kubwayezu Livingistone, avuga ko uko amarushanwa azagenda agera hirya no hino mu Mirenge, ari nako bazakomeza gusobanurira abaturage akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kugera ku ntego zo kugira Amayaga atoshye.

Agira ati “Igihe kizagera tugaruke maze turusheho kuganira dusobanukirwa n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije, n’uruhare rwabyo mu kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange tugahora dufite ubuso butoshye”.

Umukozi ushinzwe raporo y’imiterere y’ibidukikije (State of Environment) muri REMA, Rushema Emmanuel, asaba abagenerwabikorwa b’umushinga kwita ku gusibura imirwanyasuri, kuko iyo imvura iguye ifata amazi ntabatwarire ubutaka, ndetse bigatuma babona umusaruro w’ibihingwa n’uw’ubwatsi bwo kugaburira amatungo bwatewe ku mirwanyasuri.

Rushema avuga ko ibiti bitererwa abaturage ari bo ku isonga bifitiye akamaro
Rushema avuga ko ibiti bitererwa abaturage ari bo ku isonga bifitiye akamaro

Agira ati “Ibiti byatewe mu mirima yanyu ni ibyanyu bibafitiye inyungu, ntimureba ukuntu hano hasigaye hasa neza, ni ikimenyetso cy’uko nimubifata neza bimwe muzabyikenuza byatangiye gusarurwa, ibyera imbuto bikabafasha kunoza imirire no kubona amafaranga, ibindi bikabafasha mu bikorwa byanyu by’ubuhinzi n’ubworozi”.

Mu bindi bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga Gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

Mu mikino ibanziriza irushanwa, Umurenge wa Ntongwe wanakiriye umukino watsinze uwa Ruhango igitego kimwe ku busa (1-0), amarushanwa akaba azakomereza mu yindi Mirenge kugeza igihe azimukira ku rwego rw’Uturere.

Abaturage bitabiriye ari benshi gufana amakipe yabo
Abaturage bitabiriye ari benshi gufana amakipe yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubungabunga ibidukikije n urusobe rw ibinyabuzima ni inshingano za buri wese abato, abakuze twese uruhare rwacu rurakenewe kugira ngo tugere ku iterambere rirambye. tuzasigire abazadukomokaho isi itarangwa n ibibazo bishingiye ku iyangirika ry ibidukikije ahubwo isi ibereye kuyituraho.

dufatane urunana mu rugamba rwo kurengera ibidukikije n urusobe rw ibinyabuzima

Murakoze

IRAGENA Philbert yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka