Abikorera b’Abanyarwanda n’Abataliyani bagiye gufatanya mu ishoramari ritangiza ibidukikije

Ingaga z’abikorera mu Rwanda no mu Butaliyani zigiye gukorana mu gihe kiri mbere hagamijwe kuzamura ishoramari ritangiza ibidukikije, nk’uko ibihugu byombi bikomeje kureba ahari amahirwe yo gushoramo imari mu nzego zitandukanye hagamijwe iterambere rirambye.

Biciye mu nama ebyiri zabaye mu buryo bw’iyakure hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abataliyani (B2B), ingaga z’abikorera z’impande zombi zabashije guhana ibitekerezo ku hashorwa imari, bakizera ko byashyirwa mu bikorwa mu gihe Covid-19 yaba yagabanyije ubukana.

Izo nama zabaye ku ya 3 no ku ya 10 Kamena 2020 zitabirwa n’abarenga 220, zikaba zarateguwe n’ikigo ‘Global Green Growth Institute’ (GGGI) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), ziyoborwa n’ikigo Africa eAffari network Platforn.

Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazanti, avuga ko ibyo biganiro byongereye ubufatanye hagati y’abashoramari b’ibihugu byombi kandi bikazagaragaza amahirwe y’ishoramari n’amasoko mashya.

Amb. Massimiliano ashimira u Rwanda ku gufata iya mbere mu gushyigikira ishoramari ritangiza ibidukikije.

Agira ati “U Rwanda rwabaye intangarugero muri Afurika, rwifatanya n’ibihugu 80 mu gusinya amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ikirere. Ruherutse kugaragaza kandi uruhare rwarwo mu igenamigambi ry’igihugu mu gutera inkunga ubukungu bushingiye ku bidukikije no guteza imbere ikorwa riciriritse ry’ingufu”.

Mu biganiro biheruka guhuza abashoramari b’impande zombi, hagarutswe ku mahirwe yo gushora imari mu buhinzi, inganda, ingufu n’ibindi byiciro, cyane ko u Rwanda rushaka kwigira ku bunararibonye bw’u Butaliyani, ibihugu byombi bikaba bitegereje ko Covid-19 yarangira.

Alessando Enginoli, Perezida w’Ihuriro ry’inganda nto mu Kigo cy’Ubucuruzi cy’u Butaliyani (ITA) banita Assolombarda, ubwo yitabiraga ibyo biganiro yavuze ko hari amahirwe ibihugu byombi byakwifashisha mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bidukikije.

Ati “Ibiganiro hagati ya PSF na Assolombarda hashize hafi umwaka bitangiye, ubwo nazaga mu Rwanda. Nk’uko benshi muri mwe mubizi, muri Werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa ITA na GGGI twari twiteguye kuzana abahagarariye ibigo by’imari bisaga 30 byo mu Butaliyani, ariko twaje kubihagarika kubera Coronavirus”.

Yongeraho ko yizera ko bidatinze bazabikora, bishobotse mu Ukwakira, akagaragaza ko urwego rw’ubucuruzi bw’u Butaliyani rugizwe n’ibigo by’imari bisaga 7,000 harimo inganda nto zirenga 4,200 bifite agaciro k’asaga miliyari 32 z’ama Euro.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo muri PSF, Yosam Kiiza, yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani buzafasha kuvumbura amahirwe ari mu ngaga z’abikorera mu bihugu byombi.

Ati “U Rwanda ruri mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo abaturage basaga miliyoni 100. Bivuze ko gushora imari mu Rwanda bitanga amahirwe yo kubona isoko mu bindi bihugu by’uwo muryango no mu karere k’Ibiyaga bigari muri rusange”.

Ati “PSF ishishikajwe no guteza imbere ishoramari rizana ibisubizo ku bidukikije, uhereye ku buzima, ubwiza bw’umwuka n’ibindi. Hari kandi guhanga imirimo ihoraho mu nzego zifite ibibazo nko mu bukerarugendo, ubuhinzi, ubwikorezi, ingufu n’inganda”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikigo kiza imbere mu gucuruza imiti mu Rwanda cya Kipharma ndetse na Agrotch Group, Giovanni Davite, yagaragaje uko ishoramari ry’Abataliyani rihagaze mu Rwanda.

Kipharma yashinzwe n’umuryango w’aba Davite, wageze mu Rwanda uturutse muri Repuburika iharahira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 1966, itangira itumiza, iranguza ndetse inadandaza imiti, nyuma iza kujya no mu gutumiza no gucuruza imiti y’amatungo n’ibindi bijyanye na yo.

Abavandimwe babiri bagize umuryango w’aba Davite, ari bo Giovanni na Giancarlo, ubu bafite farumasi enye z’imiti y’abantu na 11 z’imiti y’amatungo, aho bakoresha abakozi barenga 150, bakaba bafite imari ingana na miliyoni 12 z’ama Euro.

Davite ati “Impamvu turi mu Rwanda ni uko ari igihugu gifite Politiki ihamye n’icyerekezo cyiza. Niba uri umushoramari ututse mu kindi gihugu, menya ko uje mu gihugu gitekanye”.

“Hari ubukungu buhamye kandi bukura vuba. Umwaka ushize bwazamutseho hafi 9%. Urebye nko mu myaka 10 ishize, ubukungu bwazamutse hagati ya 6 na 10%”.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruri hagati mu mutima wa Afurika rukaba rushobora kugera ku isoko rifite abantu basaga miliyoni 300, ikindi ngo igihugu gihagaze neza mu by’ubwikorezi bw’indege rwifashishije RwandAir ijya mu byerekezo hafi 22 (mbere ya Covid-19), ibindi bigo by’indege na byo bikungukira k’u Rwanda.

Ibijyanye n’ingufu

Ibyo Davite avuga abihurizaho na Alberto Pisanti, umuyobozi mukuru w’ikigo Absolute Enargy, gifite imishinga mu ngufu zisubira mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo u Rwanda, Uganda na Mozambique.

Pisanti avuga ko hari ihuriro hagati y’ikwirakwizwa ry’ingufu n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, icyo u Rwanda rwagaragaje kirashoka kandi kikazana ubukungu.

Ati “Kwegeranya ubuhinzi, ingufu n’amazi ni byo igihugu gishyize imbere. Tuzi ko iryo ari ipfundo n’umusingi, ikaba ari yo nzira yonyine yo kugera ku iterambere rirambye”.

Ibyo yabivuze ashingiye ko ibihugu byinshi byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibeshejweho n’ubuhinzi, aho bwihariye 80% by’imbaraga z’abantu babasha gukora.

Yavuze kandi ko ibyo bitanga amahirwe yo gushora imari mu guhingisha imashini, gutunganya umusaruro no kuwongerera agaciro, ibyo byose bikaba bisaba ingufu kandi zikagera no hasi ku bahinzi. Ikindi ni uko 70% by’imirimo y’ubuhinzi igikorwa n’amaboko mu gihe 90% by’ubuhinzi bugishingiye ku mvura kuko nta buryo bwo kuhira buhari.

Pisanti avuga ko hakiri byinshi byo gukora, akongeraho ko ibyo byose bitanga amahirwe yo gushora imari kuko ubuhinzi biteganyijwe ko buzaba burimo miliyari igihumbi z’Amadolari ($1 trillion) muri 2030, ibyo bikazagerwaho gusa biciye mu ishoramari no guhindura burundu urwo rwego.

Ikigo Absolute Energy kiri mu Rwanda kuva muri 2015, kikaba cyarashyizeho uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rwa Kw50 mu mudugudu wa Mutenderi mu karere ka Gatsibo ku nkunga ya ‘EnDev Rwanda’ rukaba rwaratangijwe ku mugaragaro muri 2019, hakaba n’urundi ruri i Gatoki mu karere ka Ngororero.

Pisanti ati “Turateganya gucanira uduce tubiri tw’icyaro mu Rwanda, ubu dufite Rutenderi na Gatoki. Twiyemeje kuzajya hejuru ya Kw50”.

“Dukurikiza uko gahunda iteye. Navuga ko gukorera bizinesi mu Rwanda bigenda neza”. Yongeraho ko kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku byo kuzana ikigo cy’imari byoroshye.

Muri icyo kiganiro kandi, uwitwa Marco Gualtieri ukuriye ikigo cy’Abataliyani cya ‘Seeds and Chips’ cyashoye imari mu buhinzi no gutunganya umusaruro, na we yavuze ko yakunze u Rwanda akirugeramo, akongeraho ko u Rwanda na Afurika ari ahantu heza ho gushora imari.

Janvier Gasasira ukuriye ikigo cy’ubucuruzi cya YAK Fair Trade Ltd na Vicky Murabukirwa wa Duval Great Lakes Ltd, ngo biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo gucuruza no gushora imari hagati y’u Butaliyani n’u Rwanda.

Diane Mukasahaha, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AMG Ltd, yahamagariye abashoramari b’Abataliyani gushyira amafaranga yabo mu ruganda rw’imyenda aho yavuze ko rwunguka ndetse ko bateganya isoko rinini muri EAC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibihugu byombi byahuye n’idindira ry’ubukungu kubera icyorezo cya Covi-19, bigomba rero kwihutisha ingamba zo kuzahura ubukungu nyuma yo gutakaza imirimo, gufunga zimwe muri bizinesi n’igabanuka ry’umusaruro.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Dr François Ngarambe, witabiriye ibyo biganiro byombi na we yashimye ubwo bufatanye.

Ati “Iterambere rirambye rikeneye ko twese dutera intambwe n’imbaraga zacu mu bukungu butangiza ibidukikije bityo tugere ku musaruro. Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani n’inkunga y’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, bwatanze umusanzu ugaragara mu kugana ku bukungu butangiza ibidukikije n’iterambere rirambye”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye asoza ibyo biganiro yavuze ko byari ingirakamaro kuko byafashije mu guhanahana ibitekerezo n’amahirwe yaba urufunguzo rw’ishoramari nyuma ya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka