Abenshi mu bakora imishinga igabanya ihumana ry’ikirere ntibazi ko yarushaho kubungukira

Benshi mu Banyarwanda bakora imishinga ijyanye no kugabanya iyangizwa ry’ikirere ntibasobanukiwe n’uburyo mpuzamahanga bushobora kubaha amafaranga yabafasha kwiteza imbere bakanarushaho kuzamura iyo mishinga.

Ubwo buryo busanzwe bumenyerewe aho ibihugu bikomeye ku nganda zihumanya ikirere byishyura ibikiri mu nzira y’amajyambere bitaratera imbere mu nganda. Ubwo bwishyu buterwa n’uko imyuka ibyo bihugu bikennye byohereza mu kirere itangiza ikirere ku rugero rw’ibikize.

Ayo mafaranga ariko acishwa mu mishinga abatuye ibyo bihugu bikennye bakora igamije kugabanya ubwinshi bw’imyuka yoherezwa mu kirere, nk’uko bitangazwa na Yves Tuyishime, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’imishinga ya Karuboni (Carbon) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA).

Tuyishime avuga ko ibihugu byateye imbere ku isi bifite inshingano zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ariko kuko bitahagarika ibikorwa byabo bibinjiriza akayabo begera abafite iyo mishinga bakamwishyura kugira ngo bayiyitirire ko aribo bakoze icyo gikorwa.

Agira ati: “Imbogamizi ya mbere ni uko abantu benshi batabizi hari abantu bafite imishinga myiza cyane ariko batazi ko icyo kintu kibaho ngo babe babibyaza amahirwe.

Ikindi ni amafaranga ahanitse ajyanye no gutegura uwo mushinga wa karuboni kuko gupima igipimo cy’imyuka wagabanyije ntago ari ibintu umuntu wese ashohoye. Abantu babifitiye ubushobozi baracyari bacye cyane ariko baranahenda”.

Myinshi mu mishinga yo mu Rwanda yamaze kwakirwa na REMA ni irimo gukwirakwiza za rondereza cyangwa amatara y’imirasire y’izuba bishobora kugezwa ku buyobozi bwa REMA igasuzumwa ubundi ba nyirayo bagahabwa amafaranga.

Ibihugu byemerewe kugura iyo mishinga ni ibihugu byasinye amasezerano ya Kyoto mu Buyapani, agamije kugabanya ibyuka bigabanya ikirere.

Tuyishime yabitangarije abikorera, mu mahugurwa bagenerwaga na REMA agamije kugira uruhare mu gukora ibikorwa birengera urusobe rw’ibinyabuzima rugenda rwangirika umunsi ku wundi. Ayo mahugurwa yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04/04/2013.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka