Abatuye Manihira barasabwa kugaragaza abangiza ikibuga bacukura amabuye y’agaciro rwihishwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro arasaba abatuye uwo murenge gutanga amakuru ku bantu bacukura amabuye rwihishwa mu mugezi unyura iruhande rw’ikibuga gikoreshwa mu myidagaduro, inama n’ibirori abo baturage bakenera mu murenge wabo.

Nganizi Faustin uyobora uyu murenge wa Manihira, Nganizi Faustin avuga ko abenshi mu bacukura mu nkengero z’icyo kibuga ari abaturage baturuka mu kagari ka Remera mu murenge bahana imbibe wa Rusebeya, bigashoboka ariko harimo n’abo muri Manihira.

Nguko uko inkengero z'ikibuga kiberaho imikino n'inama zangijwe n'abacukuramo amabuye y'agaciro n'umucanga.
Nguko uko inkengero z’ikibuga kiberaho imikino n’inama zangijwe n’abacukuramo amabuye y’agaciro n’umucanga.

Gusa ngo abaturiye icyo kibuga bafite imyumvire mibi yo guhishira abangiza icyo kibuga gifitiye akamaro abaturage bose. Bwana Nganizi ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane abatuye hano bita “Ceceka” kuko iyo tubajije abaturage ba hano abangiza iki kibuga batubeshya ko batabazi. Iyo dushatse gukora igenzura, tugerayo abacukura batubona bakiruka kandi twabaza abo tuhasanze bakatubwira ko abahacukuraga batabazi.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko iyo baturutse ku murenge berekeza kuri icyo kibuga, mu nzira ngo haba hari abantu bagenda bahamagarana babwira abari gucukura mu mugezi iruhande rw’icyo kibuga ko baje kubafata ku buryo iyo abayobozi bageze kuri uwo mugezi basanga abarimo bacukura bamaze kuzamuka hejuru ku misozi.

Iki kibuga kiri mu kibaya hagati y’imirenge ya Rusebeya na Manihira. Abacyangiza ni ababa bagiye mu mugezi gucukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta na Wolfram cyangwa se mu gihe abantu bakuramo amabuye n’umucanga byo kubakisha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Manihira yabwiye abaturage ko bagomba kwibungabungira ibikorwa remezo harimo n'ikibuga bakenera cyane.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira yabwiye abaturage ko bagomba kwibungabungira ibikorwa remezo harimo n’ikibuga bakenera cyane.

Yasabye by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Manihira kugira uruhare mu gucunga umutekano w’ibyo bikorwa remezo bakirinda ko byakwangizwa n’abaturanyi babo kandi bibafitiye akamaro.

Amabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko iyo umuntu arangije gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda adasiga aho yacukuye harangaye, ahubwo ko yongera akahasubiranya, aho bidashoboka ko hasubiranywa hagaterwa ibiti.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka