Abanyarwanda bongeye kwibutswa kureka gukoresha gazi ya R22 yangiza ikirere

Abakoresha n’abacuruza gazi zo mu bwoko bwa R22 zikoreshwa mu mafirigo no mu ntangamahumbezi (Airconditions), barasabwa kuzihagarika kuko zangiza akayungirizo k’izuba kagabanya ubukana bw’izuba ndetse iyo myuka ikanatera imihindagurikire y’ikirere.

Iyi myuka yakumiriwe ku rwego rw’isi izwi cyane kugira uruhare mu kugabanya umumaro w’agayungirizo k’izuba, nk’uko Rose Mukankomeje, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu kita ku bidukikije (REMA), yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11/6/2014.

Yagize ati “Mu by’ukuri ikibazo ntago ari iyo myuka ahubwo ikibazo ni icyo iyo myuka ikora ku kayungirizo k’izuba. Akayunguruzo k’izuba kameze nk’akayunguruzo gasanzwe. Noneho iyo myuka iragenda ikakangiza ku buryo ya mirasire ikomeye ihita igera ku bantu vuba. Niyo mpamvu hari abantu ubona bafite nk’ibibara ku mubiri hari n’ukuntu yica mu maso.”

Ibyo kandi byiyongeraho indi ngaruka ikomeye y’uko iyi myuka igira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere. Aho usanga imvura yarabuze cyangwa yagwa ikagwa ari nyinshi ikangiza ibintu, nk’uko Mukankomeje yakomeje abisobanura.

Abitabiriye inama igamije kongerera ubumenyi abakozi bashinzwe ibyo kurengera akayungirizo k'izuba mu bihugu 28 bya Afurika.
Abitabiriye inama igamije kongerera ubumenyi abakozi bashinzwe ibyo kurengera akayungirizo k’izuba mu bihugu 28 bya Afurika.

Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali, ihuje abakozi bashinzwe kurengera akayungrizo k’izuba mu bihugu 28 bya Afurika bivuga Icyongeleza n’Igipolitugali.

Iyi nama iteraniye bwa mbere ku mugabane wa Afurika ikakirwa n’u Rwanda igamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no gusimbuza ibikoresho bikoresha iyi myuka hagashyirwaho ibindi bishya byemejwe ko nta kibazo byateza.

Kuva u Rwanda rwatangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, aho rwakoze amahugurwa atandukanye ku bacuruzi n’ababisana, rwashoboye kuzamuka rugera kuri 30%. Iki kigero nicyo kifuzwaga n’amahame mpuzamahanga yashyizweho, byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birasaba ubukangurambaa kuko ababyumvishije uyumunsi cg ejo batahita babyumva, hakenewe ubukangurambaga bwimbitse

karekezi yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

turusheho gukomeza kubungabunga umutekano w’ibibdukikije kuko bidufatiye runini mu buzima bwacu bwa buri munsi. ntiduteme ishami twicayeho

agnes yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

tugomba kwirindira ibidukikije kuko nibyo bituma tugira ubutaka bwiza kandi bikaba byadufasha kwirinda indwara cyane cyane zo mubuhumekero.

Nili yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka