Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ibikoresho birimo ‘Mercure’

Ikinyabutabire cya Mercure kiba mu bikoresho bitandukanye abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, impugucye zikemeza ko kigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, kuko iyo agihumetse cyihutira kujya mu bwonko, byaba inshuro nyinshi kikamutera uburwayi butandukanye buganisha no ku rupfu, ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kucyirinda.

Ababuye menshi ya radiyo abamo Mercure, abantu barasabwa kuyareka bagakoresha ayo itarimo
Ababuye menshi ya radiyo abamo Mercure, abantu barasabwa kuyareka bagakoresha ayo itarimo

Bimwe mu bikoresho birimo Mercure ni nk’amabuye ya radiyo, aya telekomande n’ay’amasaha, mu mbaho y’amazi y’abafundi, bimwe mu bipimo by’ubushyuhe bikoreshwa kwa muganga (thermomètre à mercure), amatara amwe n’amawe n’ibindi. Icyo kinyabutabire kandi kigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nganda z’ibyuma n’iza Sima, bigatumuka kijya mu mwuka abantu bahumeka, hakaba ibijya mu butaka ndetse no mu mazi, bigateza indwara abantu.

Ibyo ni ibyagaragajwe muri raporo ya mbere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), yatangajwe ku wa Kabiri tari 20 Kamena 2023, aho yerekana ko igenzura ryakozwe muri 2018, ryagaragaje ko mu Rwanda, buri mwaka ibilo 19,559.85 bya Mercure, bisohoka bikajya kwanduza ibidukikije.

Iyo raporo ivuga kandi ko mu gutunganya ibyuma ari ho Mercure isohoka ari nyinshi, kuko buri mwaka harekurwa ibilo 14,659.32 bingana na 74% bya Mercure yose isohoka mu Rwanda.

Amasezerano yo kurwanya icyo kinyabutabire yiswe ‘Minamata Convention on Mercury’, afite inkomoko mu Buyapani, aho mu 1956, ahitwa Minamata muri Perefegitura ya Kumamoto, abantu benshi bafashwe n’indwara yatinze kumenyekana, aho bagiraga ibibazo mu bwonko, bagasusumira, kuribwa mu mutwe, ibibazo by’amaso n’ibindi. Abanduye iyo ndwara muri icyo gihugu, bari 2,955 muri Werurwe 2001, ihita initwa ‘Minamata Disease’.

Igipimo cy'ubushyuhe kibamo Mercure
Igipimo cy’ubushyuhe kibamo Mercure

Nyuma y’ubushakashatsi, Leta y’u Buyapani yemeje ko abarwaye iyo ndwara, bayandujwe n’amafi baryaga, yo mu mazi yandujwe n’uruganda rwakoreshaga Mercure, rukayamenamo imyanda. Mu 2013, nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje amasezerano ya Minamata yo kurinda abaturage kwanduzwa n’ikinyabutabire cya Mercure, cyangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange.

Umukozi wa REMA ushinzwe amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ibidukikije, Umuhoza Patrick, avuga ko u Rwanda rwiyeje gukumira ikoreshwa rya Mercure, hirindwa ko rwahura n’ibyago nk’ibyagwiriye u Buyapani.

Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu Buyapani byatubaho, byanatumye ayo masezerano mpuzamahanga abaho, ni ukureba ngo duhagaze dute? Ni iki twakora kugira ngo twirinde, tunashyira mu bikorwa ingingo zigize amasezerano ya Minamata?”

Umuhoza akangurira abantu kutagura ibikoresho birimo Mercure, hirindwa ko bikomeza gusakara mu gihe bitaravanwa ku isoko.

Ati “Icyo dukangurira abantu, ni uko iyo ugiye kugura ikintu wabanza ugasoma kuko biba biriho ko kirimo Mercure cyangwa nta yirimo, nk’amabuye ya radio cyangwa aya telekomande ukabanza kureba. Ni ugushaka uburyo duteza imbere ibitarimo Mercure, ibyo irimo tukabireka, mu gihe hagishakishwa uburyo bw’uko ibifite Mercure byavanwa ku isoko”.

Abitabiriye imurikwa rya raporo ya REMA kuri Mercure mu Rwanda
Abitabiriye imurikwa rya raporo ya REMA kuri Mercure mu Rwanda

Aha Umuhoza atanga urugero nk’iyo thermomètre imenetse kwa muganga, bihutira kubwira ukora isuku ngo akurero iyo mwanda, ntakamenye ko ya Mercure yari irimo ihita ijya mu mwuka akayihumeka, igahita yirukankira mu bwonko, byaba kenshi akaba ariho haturuka bwa rurwayi, ariyo mpamvi ibyo bikoresho byagombye kwirindwa.

Amasezerano ya Minamata, atanga umurongo w’uburyo ibihugu bikwiye kwitwara mu kwirinda ingaruka zaturuka ku kinyabutabire cya Mercure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka