Abanyamakuru bibukijwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije

Abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda bahuguwe ku ruhare rwabo rwo kurengera ibidukikije bifashishije itangazamakuru nka kimwe mu byagira uruhare guhindura imyumvire y’abantu bakigaragaho ibikorwa byo kwangiza ibidukikije.

Ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukiki (REMA) cyahuguye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo gukoramo inkuru zo kubungabunga ibidukikije.

Dufatanye Israel ushinzwe iyubahirizwa ry'amategeko y'ibidukikije muri Rema ari guhugura abanyamakuru.
Dufatanye Israel ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’ibidukikije muri Rema ari guhugura abanyamakuru.

Amahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Gicumbi yunguye aba banyamakuru ubumenyi butandukanye, burimo kumenya uburyo bashobora kumenya gukoramo inkuru zigamije gukangurira buri Muturarwanda wese kwita kubidukikije, nk’uko babitangaje.

Abijuru Karinda jean Pierre, umunyamakuru kuri radiyo y’abaturage Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi, avuga ko ubu agiye kwita cyane gukora inkuru zo kubungabunga ibidukikije cyane cyane yereka abaturage bo mucyaro ko kwangiza ibidukikije ari ukwiyangiriza umutungo kamere kandi ubafitiye akamaro.

Bimwe mu bikorwa bigaragara byo mu cyaro birimo kwangiza ibidukikije bigaragara ko abaturage bamwe bakijya mu ishyamba gutashya mo inkwi zo gucana.

Umwihariko wo mu karere ka Gicumbi n’impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe zikunze kujya mu mashyamba gutashyamo inkwi zo gutekesha igihe izo bagenewe zashize batarahabwa izindi.

Twagirayezu Jean Bosco ukorera ni umunyamakuru wa Radio Flash FM we avuga ko agiye gushishikariza abaturage batuye ku mipaka wa Gatuna abigisha gukaza ingamba zo gukomeza gukumira iyinjizwa ry’amashashi mu Rwanda.

Tushabe Rachel umukozi wa REMA ushinzwe ishami ryo kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere avuga ko guhugura abanyamakuru ari uburyo bwo kongera ubufatanye n’itangazamakuru.

Ati “Itangazamakuru ni ryiza riravuga kandi ni bumwe muburyo twabonye bwadufasha kwigisha abanyarwanda binyuze mu nkuru abanyamakuru baba bakoze.”

Kuba umunyarwanda wese abasha kumva amakuru ndetse abenshi mubadafite radio murugo aba afite terefone yabasha kumviraho amakuru.

Ibyo rero bikaba byafasha umuturage kumenya neza kubungabunga ibidukikije binyuze mu makuru yumvise kuri radio, mu binyamakuru byandika, no kuri za Terevisiyo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka