Abanyamakuru barasabwa gukangurira abaturage kumenya imihindagurikire y’ibihe

Abanyamakuru bo mu Rwanda no mu Burundi barahamagarirwa gukangurira abaturage guhindura imyumvire ku mihindagurikire y’ibihe n’ihungabana ry’ibidukikije.

Ibi abanyamakuru na bamwe mu bashinzwe itumanaho muri za minisiteri z’ibihugu byombi babisabwe n’umushinga Global Water Partnership mu biganiro by’iminsi ibiri bigamije kureba uko ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo cyarushaho kubungabungwa kikanagirira akamaro abagituriye.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Global Water Partnership, Safari Patrick, avuga ko uyu mushinga washinzwe hagamijwe kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo gihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.

Umuhuzabikorwa w'umushinga Global Water Partnership asaba abanyamakuru gushishikariza abaturage kwita ku mihindagurikire y'ibihe.
Umuhuzabikorwa w’umushinga Global Water Partnership asaba abanyamakuru gushishikariza abaturage kwita ku mihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “iyo gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha abatuye akarere ka Bugesera mu Rwanda n’abatuye Intara ya Kirundo mu Burundi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hibandwa kuri icyo kiyaga, dore ko gifitiye abaturage b’impande zombi akamaro gakomeye haba ku mafi, ku mazi n’ibindi”.

Safari avuga ko inzego zitandukanye zakanguriwe ibyiza by’uwo mushinga ndetse bamwe mu baturage batangiye kubona impinduka nziza z’ibikorwa byawo, ariko noneho uruhare rw’abanyamkuru nk’abavuga rikumvikanira kure rwari rukenewe.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo byitaweho kandi byatanze umusaruro ufatika nk’uko bivugwa n’umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Muyengeza Jean de Dieu uherereyemo icyo kiyaga.

Umunyamakuru Remy Ndayishimiye waturutse i Burundi.
Umunyamakuru Remy Ndayishimiye waturutse i Burundi.

Ati “twakanguriye abaturage guhinga basize metero 50 uvuye ku kiyaga maze barabyubahiriza none umusaruro barawubonye kuko amazi yariyongereye kandi banatera ibiti ku nkengero z’ikiyaga none imvura ikaba igwa neza nta kibazo”.

Ku ruhande rw’u Burundi ariko siko bimeze kuko abaturage bahinga imyaka yabo ku nkengero z’ikiyaga ntibite kukibungabunga.

Aha ngo niho abanyamakuru bagomba kugaragariza imbaraga bakangurira abaturiye icyo kiyaga gukora ibyo bagenzi babo bo mu Rwanda bakoze nk’uko Remy Ndayishimiye ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’amazi mu Burundi abivuga.

Kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha y'Epfo byatumye amazi yacyo yiyongera.
Kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo byatumye amazi yacyo yiyongera.

Ati “twamaze gusobanukirwa uruhare rwacu, tugiye kugira icyo dukora mu nshingano zacu maze twereke abaturage ibibi n’ibyiza byo kubungabunga kino kiyaga. Kandi ndizera ko intego tuvanye aho tuzayigeraho nta kabuza”.

Umushinga Global Water Partnership wateguriye imishinga igamije guteza imbere abaturiye icyo kiyaga bikurikije ibyifuzo byabo mu bihugu byombi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka