Abacuruza amakara mu isoko rya Nyagatare barinubira ababavangira

Nubwo bishyize hamwe bagamije guca akajagari mu bucuruzi bw’amakara, abakora uyu mwuga mu isoko rya Nyagatare batangaza ko babangamiwe n’ababavangira bayazerereza mu ngo.

Urwego rushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare rutangaza ko iki kibazo kigomba gucyemurwa bahereye mu mirenge itwikirwamo aya makara mu buryo butemewe, hakisungwa n’amategeko arengera ibidukikije.

Icyumvikana mu buhamya bw’aba bacuruzi biganjemo abagore, ni uko ari inyungu bagamije, kimwe no kurengera ibidukikje batojwe bitagerwaho.

Ahanini ngo abagemura amakara mu ngo bajyanayo ayatwitswe mu biti by’amashyamba ya kimeza kandi amategeko arengera ibidukikije abibuzanya, ari na rimwe mu mabwiriza bagomba kugenderaho muri ubu bucuruzi.

Ikindi kubera ko aba bayazerereza nta musoro batanga usanga bayatanga ku giciro cyo hasi bigatuma uwakaje kuyagura ku isoko abyihorera abaguzi bakaba bacye.

Batangaza ko bo nka koperative izwi ikurikiza amabwiriza yaba ay’ubucuruzi kimwe n’arengera ibidukikije bakwiye kurindwa ababavangira, abatungwa agatoki akaba ari abo bita abamotari babangamiye umwuga wabo.

Ku bwabo rero nk’uko koperative yabo itabasha kuba yakora imikwabo ngo ifate aba babavangira, barifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwagira icyo bukora ngo iyi mbogamizi iveho.

Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare butangaza ko ikibazo cy’aba bacuruzi kizwi gusa mu kugikemura hakaba hasabwa uruhare rwa benshi barimo abayobozi mu nzego zegereye abaturage mu mujyi wa Nyagatare no mu mirenge nka Rwimiyaga, Karangazi, Tabagwe, Musheri n’ahandi haturuka aya makara acuruzwa mu buryo ba magendu.

Engeneer Murenzi Samuel ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare avuga ko abantu bagomba gucururiza mu isoko.Icyakora nk’uko abitangaza ngo kugeza ubu amapikipiki niyo agaragara muri ibi bikorwa, ikibazo gikomeye akaba ari uko akora nijoro.

Aha niho Eng. Murenzi Samuel ashingira asaba ko inzego z’umutekano zagerageza kujya zifata aya mapikipiki agashyikirizwa ubuyobozi ba nyirayo bagahanwa by’intangarugero.

Mu bihano bitegnyirijwe umuntu uhamwe n’ibikorwa byo kwangiza ibidukikije (gutwika amakara binyuranyije n’itegeko, gutwika imisozi, ibyanya cyangwa amashyamba) harimo amande y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri, cyangwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’imyaka ibiri.

Muri rusange abacuruzi b’amakara mu isoko rya Nyagatare bagera kuri makumyabiri, bakaba bavuga ko ubu ku munsi bacuruza imifuka itarenze itatu mu gihe nyamara aba babavangira bataraza bagurishaga arenzeho, bigatuma batera imbere byihuse, none ubu bakaba babangamiwe n’uko kubona imisoro bibagora.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka