80% by’amashyamba ya Leta azaba yeguriwe abikorera bitarenze 2024

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amashyamba ya Leta, Minisiteri y’Ibidukikije iratangaza ko yizeye ko muri 2024 izaba imaze kwegurira abikorera 80% by’amashyamba ya Leta, nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1, izarangirana n’umwaka utaha wa 2024.

Amashyamba menshi ya Leta agiye kwegurirwa abikorera
Amashyamba menshi ya Leta agiye kwegurirwa abikorera

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 30 Kamena 2023, ubwo imitwe yombi yagezwagaho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ibikorwa bya Guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.

Ku bibazo byabajijwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bitandukanye ku micungire y’amashyamba, aho bagaragaje amwe mu mashyamba ya Leta yangizwa n’abaturage bayigabiza, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko kugeza ubu 40% by’amashyamba ya Leta ari yo amaze kwegurirwa abikorera.

Minisitiri Mujawamariya yashimangiye ko kwegurira amashyamba abikorera bifasha mu micungire myiza y’amashyamba, bikayarinda kwangizwa no gusarurwa imburagihe.

Akomeza avuga ko kuri ubu amashyamba ya Leta yeguriwe abikorera acunzwe neza kurusha akiri mu maboko ya Leta, ibi ngo biterwa nuko iyo acunzwe na Leta benshi bayigabiza, kubera ko baba bazi ko uyakurikirana atari hafi.

Ati “Ubu Leta imaze kwegurira abikorera 40% bw’ubuso bw’amashyamba, andi 40% asigaye nayo azegurirwa abikorera mbere y’uko NST1 irangira”.

Abikorera batandukanye bashyikirije Minisiteri y’Ibidukikije ubusabe bwabo ku mashyamba atandukanye, kuri ubu bukaba burimo gusuzumwa ngo harebwe niba nabo ayo mashyamba basabye bayegurirwa.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko hari amashyamba ya Leta ashaje, kuri ubu azegurirwa abikorera kugira ngo bayasarure, banateramo ibindi biti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka