Urubura rutwikiriye Groenland rwagaragaje gushonga gukabije kubera ubushyuhe

Urubura rutwikiriye imisozi yo mu kirwa cya Groenland kiri hagati y’Uburayi na Amerika kuva mu kwezi kwa Nyakanga kwatangira rwagaragaje gushonga gukabije ku kigero cya 97%.

Impugucye zikora mu kigo cya NASA zigatangaza ko ibyo bintu bitari byitezwe. Son Nghiem impugucye ya NASA yabyemeye aruko amaze kureba amashusho y’ibyogajuru bitatu bitandukanye kandi byose bikamuha igisubizo kimwe.

Iyi mpugucye ivuga ko tariki 08/07/2012 icyogajuru cyagaragazaga ko 40% by’urubura biri kuri Groenland byari bimaze gushonga, nyuma y’iminsi ine gushonga bigera kuri 97%.

Gushonga k’urubura rwa Groenland byari bisanzwe bibaho mu gihe cy’ubushyuhe bikagera mu cya kabiri amazi avuyemo agatangirwa n’urundi rubura ruhagaze ruyakikije ashoboye kugenda akagana mu nyanja ariko akazongera agafatana mu gihe cy’ubukonje.

Igiteye inkeke uyu mwaka, ni uko amazi yavuye mu gushonga k’urubura ashobora kuba menshi akazamura inkombe z’inyanja; nk’uko bitangazwa n’impugucye za NASA.

Abashakashatsi bavuga ko hakwiye kwigwa impamvu yo gushonga cyane k’uru rubura ku buryo butunguranye kuko bishobora kuba biterwa no kwiyongera k’ubushyuhe bw’ikirere kiri hejuru ya Groenland.

NASA yemeza ko uburebure bw’imisozi y’urubura iri hejuru kuri km 3 hejuru y’inyanja ku buryo ihindutse amazi yagira ingaruka kubaturiye ingombe z’inyanja.

Lora Koenig umuhanga mu byo gushonga k’urubura atangaza ko bisanzwe bibaho nyuma y’imyaka 150 ariko ngo gushonga k’urubura kugera kuri iriya ntera ni ingaruka z’ubushyuhe ziterwa n’abantu.

Groenland kiri hagati y'Uburayi na Amerika ya ruguru.
Groenland kiri hagati y’Uburayi na Amerika ya ruguru.

Gushonga k’urubura rwa Groenland byigeze kubaho mu 1889 ariko ibyagaragaye uyu mwaka birakabije kandi bikomeje byatera ibibazo bikomeye. Abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bavuga ko kwiyongera k’ubushyuhe ku nyanja ariyo nyirabayazana yo gushonga k’urubura rwa Groenland rubarizwa mu nyanja ya Antarctique.

Mu myaka 150 ishize nibwo gushonga byihuse ku buryo bukabije; nk’uko bitangazwa na Andreas Muenchow umwalimu muri Kaminuza ya Delaware wizwe imihindagurikire y’ubushyuhe no gushonga k’urubura rwa Groenland.

Gushonga kw’urubura rutwikiriye imisozi ya Groenland byongereye amazi y’inyanja bitewe n’ubushyuhe bw’imihindagurikire y’ikirere nkuko byagaragajwe tariki 11/03/2012 na Nature Climate Change.

Urubura rw’inyanja y’Antarctique rufite ubuso bwa miliyoni 12 km2 n’umubyimba wa km 4,5 ku buryo rushonze rwatuma amazi y’inyanja azamuka kugera kuri m 75.

Urubura rugize imisozi ya Groenland arirwo rwa kabili runini nyuma y’Antarctique rufite ubuso bwa miliyoni 1,7 km2 n’umubyibwa ungana na km 3,2. Mu burengerazuba bwa Groenland hakabarizwa ibibuye binini by’urubura mu nyanja bikunze kwangiza amato agenda muri Atlantique y’amajayruguru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka