Umushinga PAREFbe2 ugiye kubungabunga ibidukikije utera hegitare 4000 z’amashyamba

Ibi yabitangarije mu nama yabereye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu, tariki 20/09/2013 yari igamije gusobanura ibikorwa by’uyu mushinga muri ako karere.

Biteganyijwe ko uyu ushinga uzakorera mu turere dutandatu mu gihugu cyose: Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

Aganira na Kigali Today, Mutuyeyezu yavuze ko hazaterwa amashyamba mashya ndetse hanasazurwe ashaje ya Leta ku buso bungana na hegitare ibihumbi bibiri, n’abaturage bazafashwa gutera amashyamba ku buso bwa hegitare ibihumbi bibiri.

Umuhuzabikorwa wa PAREFbe2, Mutuyeyezu Aphonse.
Umuhuzabikorwa wa PAREFbe2, Mutuyeyezu Aphonse.

Mu mwaka wa 2014, hazakorwa hegitare 551 mu Karere ka Gakenke, hazaterwa amashyamba ku misozi yambaye ubusa, ku nkengero z’imihanda ndetse no mu materasi y’abaturage mu mirenge 13.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Uwitonze Odette yasabye abakozi b’imirenge kugira icyo gikorwa icyabo kugira ngo kizagende neza.

Uyu mushinga utangiye igice cya kabiri cyawo nyuma yo gusoza icyambere cyabaye 2009-2011. Mu cyiciro cya kabiri cyawo uzanahugura abanyeshuri ba kaminuza ibijyanye n’amashyamba, unakangurire Abanyarwanda kubungabunga amashyamba mu biganiro bizanyura kuri radiyo.

Abakozi b'imirenge itandukanye bitabiriye inama.
Abakozi b’imirenge itandukanye bitabiriye inama.

Mu myaka ibiri uzatwara akayabo ka miliyoni zirindwi z’ amayero (amafaranga akoresha mu bihugu bw’iburayi) , miliyoni esheshatu zatanzwe n’u Bubiligi naho miliyoni imwe yatanzwe n’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka