Umujyi wa Nyanza ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi

Umuryango mpuzamahanga uhuza imijyi ifite icyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije (ENO Progamme) washyize umujyi wa Nyanza uherereye mu Ntara y’Amajayepfo y’u Rwanda ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi (Green Cities)muri uyu mwaka wa 2014.

Uru rutonde rwari rusanzweho imijyi 42 rwiyongereyeho imijyi 11 yo mu bihugu bya Mexique, Fiji, Ghana, Kosovo n’umujyi wa Nyanza mu Rwanda yose hamwe iba imijyi 53 yo ku isi muri uyu mwaka wa 2014.

Nk’uko urubuga rwa greencities.enoprogramme.org rwabitangaje umujyi wa Kenyasi mu gihugu cya Ghana n’umujyi wa Nyanza mu Rwanda muri Afurika niho hatoranyijwe hashyirwa ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi muri uyu mwaka wa 2014.

Igishushanyo mbonera cy'ubusitani rusange bw'umujyi wa Nyanza ku Rwesero.
Igishushanyo mbonera cy’ubusitani rusange bw’umujyi wa Nyanza ku Rwesero.

Umujyi wa Nyanza mu Rwanda wiyongereye ku rutonde rw’ibihugu byo muri Afurika birimo umujyi wa Iringa muri Tanzaniya, umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo n’umujyi wa Khartoum muri Sudani.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza agira ati: “Twabonye amakuru aduhamiriza icyo kintu mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2014 niyo mpamvu twarushijeho kongera umubare w’ubuso buteweho ibiti ngo umujyi wa Nyanza urusheho kuba umujyi utoshye (Green City)”.

Bwana Murenzi Abdallah yabwiye Kigali Today ko kugira ngo bashyirwe kuri uru rutonde rw’imijyi itoshye ku rwego rw’isi ari ubushake bagize mu kurushaho kongerera ubwiza uyu mujyi hagamijwe iterambere rirambye rishingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Agira ati: “Uru rutonde rwakozwe n’umuryango ENO Programme nyuma yo kubiwusaba ndetse nabo ubwawo baza kwirebera ibishingirwaho mu kugira ngo bemeze ko umujyi utoshye ku isi basanga umujyi wa Nyanza ubyujuje”.

Abaturage n'abayobozi mu karere ka Nyanza mu gikorwa cyo kongera ubuso buteweho ibiti.
Abaturage n’abayobozi mu karere ka Nyanza mu gikorwa cyo kongera ubuso buteweho ibiti.

Kimwe mu bishingirwaho ngo umujyi ushyirwe kuri urwo rutonde ni icyerekezo umujyi ufite mu negengo y’imari mu bijyanye no kwita mu bidukikije. Umujyi wa Nyanza ngo buri mwaka ugena amafaranga ari hagati ya miliyoni 20 na 25 muri icyo gikorwa.

Umujyi ushyizwe ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi umuryango mpuzamahanga wa ENO Programme uwugenera n’igihembo ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ntburamenya uko igihembo bazahabwa kingana; nk’uko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyanza.

Nsengimana Aimable ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Nyanza yavuze ko nk’umujyi ufite icyerekezo cy’iterambere bafite gahunda yo gukomeza kongerera ubwiza umujyi wa Nyanza batera ibiti bitanga umwuka mwiza ndetse binogeye ijisho ku buryo bukurura bamukerarugendo baza baje gusura n’ingoro ndangamateka zo muri aka karere.

Minisitiri Oda Gasinzigwa yibutsa abaturage akamaro k'ibiti mu karere ka Nyanza.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yibutsa abaturage akamaro k’ibiti mu karere ka Nyanza.

Umuganda wo kuri uyu wa 29/11/2014 watewemo ibiti bisaga ibihumbi 18, wanitabiriwe na Minisitiri Oda Gasinzigwa ushinzwe iterambere ry’umuryango ndetse akaba n’ushinzwe akarere ka Nyanza muri Guverinema muri uwo muganda wasobanuriye abaturage akamaro ko gutera ibiti.

Mu myaka itatu iri imbere akarere ka Nyanza gafite intego yo gutera ibiti bisaga miliyoni no gutunganya ubusitani rusange mu bice bitandukanye muri gahunda yo gutuma umujyi wa Nyanza uhora ku isonga ry’imijyi itoshye muri aka karere u Rwanda ruherereyo ndetse no ku isi muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nyanza uyu mwanya iwubonye iwukwiye. kuko birigaragaza.

musoni yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

mujye mushima ibishimwa ahubwo mushyire imbaraga mu gutera imbere ubundi kugaya ibyagashimwe ni amatiku

kabebe yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize
Gema yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

http://greencities.enoprogramme.org/eno-green-cities-news

Ngiyo link byavuyeho mujye mureka amatiku abanyarwanda amashyari niyo atuma mudatera imbere bikiyongeraho n’ubumemenyi buke bwo kudasoma.

Yves yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Murabeshya kweliiii

alain yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

uyu munyamakuru wanyu arakabya, arabeshya, arya akantu ntabwo ibyo yavuze aribyo rwose namwe ntimukiteshe agaciro mutarabigenzura

jhn yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

byiza cyane kujya kuri uru rutonde rw’imijyi myiza itoshye kandi ibi biranaduha ingufu zo gukomeza kubungabunga uyu mujyi nindi muri rusange ngi dukomeze dutere imbere muri byinshi

gasigwa yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ese ko tuzi ko umuhanda ugiye kwagurwa, hari gahunda ki kubiti bizasimbura ibiri kumihanda? witegereje usanga ibiti biri kunyengero z’umuhanda ari byinshi kandi hafi yabyose biri aho umuhanda uzanyura. mutumenyere uko byizweho.

NZARAMBA THEONESTE yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

waooo! ariko Nyanza n’ubundi ubona ku misozi yaho hatoshye cyane

theogene yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka