“U Rwanda ruri mu bihugu bifite ingamba zo guhangana n’ibiza” - UNDP

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) riratangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byashoboye guhangana n’ibiza kubera ibikorwa rukora mu guhangana n’imikoreshereje mibi y’ibidukikije, ndetse no kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije.

Ku isi hose, mu mwaka wa 2011 ibiza byahitanye abantu begera ku bihumbi 30, bigira ingaruka ku bantu miliyoni 244 ndetse bitera igihombo cy’ubukungu kugera kuri miliyari 366 z’amadorali; nk’uko bitangazwa na UNDP.

Mu Rwanda, abantu bahitanywe n’ibiza ni 32, hangirika amazu 1400 mu gihe hegitare 2222 z’ubutaka n’imyaka byangijwe. Iyi mibare ifatwa nkaho ari muto ugereranyije n’ibindi bihugu.

UNDP ivuga ko u Rwanda rufite gahunda nziza mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gufata neza ubutaka harwanywa isuri no kugira abaturage bajyanye n’umusaruro.

Ibi bigatuma uyu muryango uvuga ko uzakomeza kwifatanya n’u Rwanda muri gahunda rwihaye zo kwirinda ibiza, haba muri gahunda zo gutegura ibikorwa by’iterambere bihangana n’ibiza, gushyiraho amabwiriza y’imikoreshereze y’ibidukikije, kongerera abaturage imyumvire mu guhangana n’ibiza no kongerera abagore ubushobozi.

UNDP ishima u Rwanda uburyo rukoresha inkunga ruhabwa ku buryo wifuza gukomeza guteza imbere umuco wo kwizigamira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka