Rutsiro: Minisitiri Kamanzi arasaba abaturage kongera ingufu mu kurwanya isuri

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, mu muganda rusange wo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Sebeya, abasaba gucukura imirwanyasuri ihagije mu mirima yabo.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu itariki 27/10/2012, ahatewe urubingo n’imigano ku nkengero z’umugezi wa Sebeya, Minisitiri Kamanzi yavuze ko igihe cyose bataracukura imirwanyasuri mu mirima yabo, amazi akomeza kwangiza ubutaka.

Yavuze ko ayo mazi amanuka agatwara izo mbingo n’imigano bateye, bityo umugezi ukangirika ndetse n’imirima yabo ntibashe gutanga umusaruro, cyane cyane ko muri ako gace heraga ibirayi byinshi kera.

Ati: “Hariya hantu dushobora kuhatunganya hakongera hakamera neza, tugacukura imirwanyasuri kugira ngo tugabanye bwa butaka bugenda, hanyuma tugashaka ukuntu dushyiramo ifumbire”.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu murenge wa Nyabirasi, bavuga ko ako kace cyane cyane mu kagari ka Ngoma hatakundaga guhingwa kuko hari hari hamaze igihe hifashishwaga nk’urwuri rw’amatungo, ikaba ari yo mpamvu nta mirwanyasuri ifatika ihagaragara.

Emmanuel Sebihinga ushinzwe ubukungu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Nyabirasi, avuga ko kuva aho abaturage bongeye kubyutsa igitekerezo cyo kuhahinga, bahise batangira no kuhaca imirwanyasuri ku buryo bamaze gutunganya imirwanyasuri mu midugudu irindwi.

Yongeyeho ko hasigaye imidugudu itanu na yo bateganya ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri bazaba bararangije kuyitunganya.
Kurwanya isuri ni gahunda iriho ku rwego rw’igihugu, aho biteganyijwe ko mu mezi atatu ari yo ukwa cumi, ukwa cumi na kumwe n’ukwa cumi na kabiri ubutaka bwose bwo mu gihugu buzaba bwararwanyijweho isuri.

Nyuma y’ayo mezi atatu hazabaho isuzuma ku rwego rw’igihugu, abakoze neza bashimwe, n’abakoze nabi bagawe.

Icyo gihe hazabaho guhemba intara, akarere, umurenge, akagari, umudugudu n’urugo bizaba ibya mbere. Minisitiri Kamanzi yasabye abo baturage bo mu murenge wa Nyabirasi kongeramo ingufu bakazegukana ibyo bihembo.

Abo baturage na bo biyemeje gukora ibishoboka byose bakarwanya isuri babinyujije mu muganda rusange ukorwa inshuro imwe mu cyumweru ndetse no mu muganda ukorwa ku wagatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka