Rusizi: Inkeragutabara ni urwego rwizewe mu kubungabunga ibidukikije

Mu biganiro byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bikitabirwa n’Inkeragutabara 56 zo mu mirenge 5 y’akarere ka Rusizi (Mururu, Kamembe, Gihundwe, Nkanka na Nkombo) ikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu byagaragaye ko Inkeragutabara zifite uruhare rukomeye mu kwita ku bidukikije.

Zimwe mu mpamvu zatumye REMA yizera gukorana n’Inkeragutabara ngo ni uko basanga ari urwego rwubakitse rukaba runafite ubunyangamugayo n’ingufu mu gukurikirana ibikorwa bashinzwe.

Zimwe mu ngero REMA yahereyeho ibizera ni uburyo bagerageje kubungabunga inkengero z’ikiyaga cya Muhazi cyari kimaze kwangirika bikomeye ariko ubu kikaba kimaze kugaragaza isura nziza.

Inkeragutabara ziyemeje gucunga ikiyaga cya Kivu.
Inkeragutabara ziyemeje gucunga ikiyaga cya Kivu.

Kuba REMA yarahisemo Inkeragutabara ziri mu mirenge ikora ku nkengengero z’ikiyaga cya Kivu ngo ni mu rwego rwo kugirango bafatanye nazo kurinda icyo kiyaga hamwe n’umutungo ukirimo harimo no guca akajagari k’abarobyi baroba ibikomokamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kayitera Felix na mugenzi we Minani Jean batangaje ko nk’Inkeragutabara biyemeje bivuye inyuma gukoresha neza amahirwe bakomeje guhabwa ashingiye ku cyizere bagenda bahabwa mu gutunganya neza inshingano zabo.

Biyemeje gufata ingamba ndakuka mu gucunga neza ikiyaga cya Kivu ndetse bakaba bijeje REMA ko mu gihe kidatinze bazabona impinduka z’umusaruro ushimishije.

Nsabimana Patrick yari ahagarariye REMA.
Nsabimana Patrick yari ahagarariye REMA.

Nsabimana Patrick wari uhagarariye REMA yatangaje ko Inkeragutabara zanahawe inshingano yo gusobanukirwa n’ikibazo igihugu gifite cyo kubungabunga ibidukikije bityo bagire uruhare mu kugikemura.

Muri ibi biganiro byasojwe tariki 19/03/2013 kandi Inkeragutabara zongerewe ubumenyi bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo kumenya gukorana n’ibigo by’imari, no kwibumbira mu makoperative.

Bimwe mu biganiro izi Nkeragutabara zahawe harimo Politiki yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, uruhare rw’Inkeragutabara mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, uburyo bwo gukora imishinga yunguka no gupiganira amasoko hamwe n’akamaro ko gukorera mu makoperative.

Ndemeye Albert, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rusizi.
Ndemeye Albert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert, yashimiye REMA kuba yarahuguye Inkeragutabara aha akaba yasabye Inkeragutabara gukanguka bakareba imbere heza kuko ngo baramutse bakoresheje neza ibyo bize byanabatunga.

Yabasabye kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu kuko ariwo nshingiro rya byose akaba ari no muri urwo rwego yabasabye kubungabunga umutekano w’ibidukikije biteza imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka