Rusizi: Congo ishobora gutuma akarere ka Rusizi gahinduka ubutayu

Kubera ukuntu Abanyekongo bakunda kuza kugura amakara mu karere ka Rusizi, ngo abaturage babyishinze bagakomeza gutema ibiti bivamo ayo makara, akarere kazahinduka ubutayu mu minsi mike.

Intandaro yo gutemagura aya mashyamba ngo biva ku baturage baba bifuza kuyungukamo kuko muri aka karere umufuka w’amakara ugura amafaranga ibihumbi 17 ibyo ngo bituma abaturage bihisha abayobozi bagatsemba amashyamba yabo.

Iki kibazo cyatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buganira na ba kanyamashyamba, tariki 24/06/2013, bibutswa kubahiriza inshingano bafite zo kurengera ibidukikije no gukurikirana abarenga ku mategeko bagatsemba amashamba.

Ba kanyamashyamba barasabwa kurengera ibidukikije.
Ba kanyamashyamba barasabwa kurengera ibidukikije.

Aba ba kanyamashyamba bavuga ko ngo bahura n’imbogamizi aho ngo abaturage bababwira ko bagomba gusarura amashyamba yabo kuko ngo bayihingiye. Aha ngo abaturage babaza abashinzwe amashyamba impamvu batabuza abaturage bahinze ibitoki kubitema bakabigereranya no gusarura amashyamba yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Habyarimana Marcel, yabwiye ba kanyamashyamba ko baramutse bumvise ibyo abaturage bababwiye byose mu gihe gito imisozi yasigara yambaye ubusa akarere kagahinduka ubutayu.

Mu minsi ishize inzego z’umutekano zafashe imifuka y’amakara igera 100 igiye muri Congo ibyo kandi ngo ni ibike bigaragara kuko ngo badasiba gufata amakara ajya muri Congo kandi hashize iminsi byarabujijwe.

Mu ngamba zafashwe nuko ngo umurenge uzongera gutema amashyamba uzakurikiranywa bagahanywa hakurikijwe amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bjr? Ese ko amashyamba numva abantu benshi batayavugahi kimwe? Hari amabwiriza ya ministre ,hari itegeko ry’amashyamba kuki mwirushya muvuga ko kurengera amashyamba byabananiye mwakurikije amabwiriza n’amategeko uwabirengaho agahanwa? Ok benshi nti basobanukiwe ibidukikije icyo aricyo bafata ishyamba bakavuga ko aribyo bidukikije gusa ,hakwiye rero ubukangurambaga abantu bakamenya neza ibidukikije.

Rero ko aho muri congo amakara agura menshi ndumva mutabuza abantu uburenganzira bwo kugurisha aho bigurika ahubwo mwafata ingamba zuko byakorwa ntimubuze abaturage kwihahira.
Umuntu ashobora no kuyavana mu zindi ntara akayaza aho yumva ari bubone amafaranga menshi.
Rero mugerageze korohereza abaturage ubananiye mu muhane nicyo amategeko n’amabwiriza abereyeho ahasigaye ababikora bitanyuranyije n’amategeko mubareke bibonere uko bakwikenura wasanga baba bashaka no kwitangira bka mutuelle de sante cyangwa kwurihira umwana ishuli .
Mugerageze mugire abo baturage inama kandi leta nayo ibereyeho kurebera kure aho abaturage batageza amaso.murakoze

Unity promotion yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka