Nyanza: Barasaba kuvanirwaho ikimoteri kiri hagati y’inzu z’ubucuruzi

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza basaba ubuyobozi kubavaniraho ikimoteri kiri hagati y’inzu zabo bavuga ko umunuko igiturukamo uherekejwe n’amasazi bibangamiye n’abakiriya baza babagana.

Iki kimoteri cyegeranye n’amazu y’ubucuruzi butandukanye burimo na za Motel iyo uhageze wakirwa n’amasazi aba aturutse aho ibyo bishingwe biba byajugunwe nk’uko bamwe mu bacuruzi bahakorera babibwiye Kigali Today.

Aba bacuruzi birinze ko amazina yabo yagaragara muri iyi nkuru bavuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bukizi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ngo bwarakimenyeshejwe ariko ntacyo buragikoraho.

Ikimoteri cyo mu mujyi wa Nyanza kibangamiye abacuruzi bacyegereye.
Ikimoteri cyo mu mujyi wa Nyanza kibangamiye abacuruzi bacyegereye.

Umwe muri aba abacuruzi yagize ati: “Twe amasazi n’umunuko uturuka muri kiriya kimoteri biratubangamiye ndetse n’abakiriya bacu baza batugana kuko ntabwo waza ahantu hatuma amasazi uzanye amafaranga yawe rwose wahareka ukajya ahandi kuko nta by’ubusa uba waje gusaba”.

Mu masaha ya mu gitondo iki kimboteri usanga kijagajagwa na za mayibobo ndetse n’imbwa ziza kugishakamo ibizitunga biba byamenwemo nk’imyanda ngo kuko abashaka kumena imyanda bose ariho bajya kuyijugunya batitaye ko ari mu mujyi.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho iki kimboteri kiri ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo tariki 07/11/204 yasanze gicumba umwotsi bigaragara ko hari ibishingwe bihajugunwa nyuma bakabihatwikira nabyo bikongera ikibazo amwe mu mazu y’ubucuruzi ahegereye ndetse na za Motel ziri hafi yacyo.

Iyo imvura igwa ngo byo bihumura ku mirari umunuko wacyo ukiyongera ndetse ngo waba ugabanutse amasazi arabajujubya nk’uko bamwe mu bacuruzi bagerwaho n’ingaruka z’iki kimoteri babitangaje.

Aya mazu y'ubucuruzi yegereye ikimoteri ku buryo umunuko ukivamo uhagera.
Aya mazu y’ubucuruzi yegereye ikimoteri ku buryo umunuko ukivamo uhagera.

Umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Nyanza, Ruzindana Germain, we yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cy’icyo kimoteri akizi ariko akomeza avuga ko kiri mu nzira yo kuhavanwa nk’uko babisabwe n’abo kibangamiye.

Yagize ati: “Ubu ntubona ko turi ku wa gatanu ndababwiza ukuri ko ku wa mbere tariki 10/11/2014 kizatangira kuvanwaho tukakijyana kure y’umujyi wa Nyanza”.

Uyu mukozi ushinzwe isuku n’isukuru mu karere ka Nyanza avuga ko iki kimoteri kizajyanwa ahitwa i Gahanda mu murenge wa Busasamana ngo icyatumye gitinda kuhavanwa ni ikibazo cy’imodoka batinze kubona ariko ngo ubu yamaze kuboneka nk’uko yakomeje abihamya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ikibazo kiri munzira zo gukemuka

nyandwi yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka