Nyabihu: Inkeragutabara ziyemeje gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije

Nyuma y’amahugurwa zahawe n’umushinga DEMP ukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Inkeragutabara zo mu karere ka Nyabihu ziyemeje gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije no gukumira icyaricyo cyose cyatuma ibidukikije bihungabana.

Inkeragutabara zahawe aya mahugurwa ni izo mu mirenge ikora kuri Gishwati (Muringa, Bigogwe, Rambura, Jenda na Mukamira), ikunze kugaragaramo iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’ingaruka zitandukanye ziterwa n’isuri, iyangirika ry’amashyamba, icukurwa ry’amabuye y’agaciro rinyuranije n’amategeko, n’ibindi bikorwa bitandukanye byangiza umutungo kamere n’ibidukikije.

Amahugurwa y'iminsi 2 asize Inkeragutabara zifashe icyemezo cyo kuba umusemburo wo kurengera ibidukikije no gukumira icyabihungabanya.
Amahugurwa y’iminsi 2 asize Inkeragutabara zifashe icyemezo cyo kuba umusemburo wo kurengera ibidukikije no gukumira icyabihungabanya.

Uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Nyabihu, Lieutenat Colonel Murego Denis, avuga ko akurikije amasomo bahawe yasanze ibidukikije ari ipfundo ry’iterambere.

Lieutenat Colonel Murego yavuze ko nyuma yo kumva akamaro k’ibidukikije nk’Inkeragutabara bagiye kuba umusemburo wo kubyitaho no kumva ko ibikorwa byo kubibungabunga ari inshingano zazo kurusha uko byari bisanzwe.

Uhagarariye inkeregutabara mu karere ka Nyabihu Lt Colonel Murego Denis.
Uhagarariye inkeregutabara mu karere ka Nyabihu Lt Colonel Murego Denis.

Yongeraho ko ikindi bazitaho cyane ari ibiti byagiye biterwa ku muhanda Musanze-Rubavu kuko byagaragaye ko ahanini bikunze kudakura neza bitewe n’uko byononwa n’amatungo yiganjemo ihene n’intama bijya mu masoko yegeranye n’uwo muhanda.

Uhagarariye umushinga DEMP mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Dusengimana Jean Marie Vianney, avuga ko Inkeragutabara zateguriwe amahugurwa kugirango zimenye ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, zibigiremo uruhare rukomeye, dore ko muri aka gace ka Gishwati izi nkeragutabara zigira uruhare cyane mu bikorwa bitandukanye bihakorerwa.

Uhagarariye umushinga DEMP mu turere twa Nyabihu na Rubavu.
Uhagarariye umushinga DEMP mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

Inkeragutabara, abashinzwe ubuhinzi, inzego z’imirenge ndetse n’akarere bategerejweho imikoranire myiza no guhana amakuru ku bijyanye n’ibyakwangiza ibidukikije n’umutungo kamere, kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka