Nyabihu: Bongeye kwibutswa inshingano bafite mu guharanira ubusugire bw’ibidukikije

Mu gihe hamwe na hamwe mu karere ka Nyabihu hakigaragara iyangirika ry’ibidukikije mu buryo butandukanye kandi ahanini abaturage bakabigiramo uruhare rukomeye, kuri uyu wa 03/09/2013 ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukije REMA cyongeye kwibutsa abashinzwe ibidukikije muri aka karere inshingano zikomeye bafite mu kubungabunga ubuzima bw’igihugu n’ibyo basabwa gukora mu kububungabunga.

Tushabe Rachel ushinzwe ibijyanye no kwigisha no gukangurira abaturage kurengera ibidukik muri REMA yasabye komite z’ibidukikije kuba nyambere mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse no kuba ijisho rikumira uwabihungabanya wese.

Yongeyeho ko kubungabunga ibidukikije ari inyungu za buri wese, kandi bikaba ari na bimwe mu bituma tutagerwaho n’ingaruka ziterwa no kutabibungabunga. Yasabye komite z’ibidukikije kujya bakurikiza ibijyanye n’itegeko ry’ibidukikije kandi bagashishikariza n’abandi kuryubahiriza.

Ibikorwa bihungabanya ibidukikije bigatera ingaruka zitandukanye usanga ahanini abaturage babigiramo uruhare.
Ibikorwa bihungabanya ibidukikije bigatera ingaruka zitandukanye usanga ahanini abaturage babigiramo uruhare.

Yongeye ko buri wese nabigira ibye, akumva ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano ze, ahagaragara ibibazo bitandukanye biterwa n’iyangirika ry’ibidukikije bikazakemuka.

Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu aremeza ko bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije bikunze kuboneka mu karere ka Nyabihu ari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kutabungabunga ibiti no gutera ibindi ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga kuri bamwe n’ibindi.

Ibi kandi bikaba byanagarutsweho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela wanasabye izi komite kuba nyambere mu kubungabunga ibidukikije no gutanga amakuru aho bibangamiwe.

Abagize komite z'ibidukikije mu karere ka Nyabihu basabwe guharanira ko ibidukikije byabungwabungwa kandi bagatanga amakuru kuhakorerwa ibikorwa bibihungabanya.
Abagize komite z’ibidukikije mu karere ka Nyabihu basabwe guharanira ko ibidukikije byabungwabungwa kandi bagatanga amakuru kuhakorerwa ibikorwa bibihungabanya.

Yongeyeho ko igihe bizaba byitaweho ingaruka zirimo inkangu zihitana bamwe na bamwe, iyangirika ry’imihanda, amashyamba, gusenyuka kw’amazu, kubangamira ibiyaga, imigezi n’ibindi biza bizahagarara bigakemuka burundu.

Komite z’ibidukikije zikaba zarashyizweho mu gihugu hose hagamijwe ko zizafasha mu gukemura ibibazo bigaragara mu bidukikije, mu duce dutandukanye tw’igihugu. Muri zimwe mu nshingano zifite hakaba harimo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba, imigambi na gahunda zijyanye no kurengera ibidukikije.

Umukoziwa REMA Tushabe Rachel yibukije abashinzwe ibidukikije inshingano bafite mu kubungabunga umutungo n'ubuzima by'igihugu hibandwa ku bidukikije.
Umukoziwa REMA Tushabe Rachel yibukije abashinzwe ibidukikije inshingano bafite mu kubungabunga umutungo n’ubuzima by’igihugu hibandwa ku bidukikije.

Zishinzwe kandi gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije ndetse no gukoresha neza ubutaka. By’umwihariko komite z’uturere zikaba zishyinzwe gushyiraho ubwiherero n’imicungire y’isuku y’ahahurira abantu benshi. Zishizwe kandi gukurikirana ifatwa neza ry’amashyamba, gusuzuma ifatwa neza ry’ahantu hakomye nyaburanga, inyamaswa, ibimera n’ibindi.

Abagize izi komite z’ibidukikije bakaba basabwa kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije hirya no hino aho batuye, kugira ngo tugire u Rwanda ruzira ihungabanywa ry’ibidukikije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umuturage wo mu karere ka Nyabihu mbona urubyiruko rukoreshejwe mugukangurira abaturage kwita kubidukikije usibye nibidukije bakoreshwa no gushikariza abaturage no mUzindi service nka MUTUELLE DE SANTE,KWIHANGIRA IMIRIMO,GUSOMA NO KWANDIKA,KUBAREMERA AMAKOPERATIVE,KUGIRA UMUCO WO KWIZIGAMA, KUBA INCUTI ZUMUSORO Akarere nimirenge bakorohereza abashaka gutangiza izo club bagahabwa ubuvugizi no muzindi nzego kuburyo byazakwirakwizwa no mutundi turere ,bagaterwa inkunga mu mikorere yabo ibateza imbere nki NZIRAKURUTWA ZA NYABIHU twiteguye ubufatanye mukwesa imhigo ya karere kacu

Tuyisenge elyse yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka