Nigeria: Bashyizeho umunsi wo kutavuza amahoni mu kurengera ibidukikije

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014, mu gihugu cya Nigeriya mu murwa wacyo Lagos, bakoze umunsi wo kugendesha ibinyabiziga batavuza amahoni mu rwego rwo gukangurira abatwara ibinyabiziga kugabanya amajwi yabyo yangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

Muri umwe mu mihanda ikunze kubamo imodoka nyinshi cyane witwa Ozumba Mbadiwe, ngo byari ibitangaza kubona umubyigano w’imodoka nk’ibisanzwe ariko hari umutuzo nta rusaku rw’amahoni, kuburyo ngo benshi bahakuye isomo ko amahoni ashobora kuba ari mabi koko.

Abapolisi benshi bambaye imyenda yanditseho ubutumwa bwo kutavuza amahoni bazengurukaga muri ako gace bareba iyubahirizwa ry’uyu munsi umwe gusa nyamara ngo itegeko ryo kubikora buri munsi ryaramaze gushyirwaho umukono.

Muri Nigeria, umuntu ufashwe avuza amahoni ahantu hari abantu benshi nko ku mashuri, hafi y’ibitaro n’amavuriro, ahantu hagenewe umutekano n’ahandi ngo ahanishwa amafaranga yo muri icyo gihugu yitwa ama nairas 20000, akaba ahwanye n’ama yero 95 (95Euros) naho mu manyarwanda arenga 76000.

Byari ibidasanzwe kubona imodoka nta rusaku i Lagos.
Byari ibidasanzwe kubona imodoka nta rusaku i Lagos.

Bikaba byaragaragaye ko amajwi menshi kandi afite urusaku yangiza ibidukikije. Abenshi mu bavuza amahoni ngo baba biyama ibinyabiziga bibari imbere bigenda gahoro, abasuhuzanya cyangwa ababurira abanyamaguru babari imbere.

Mu gihugu cya Nijeriya, ngo 60% by’imodoka zaho usanga zihora zizenguruka mu mugi munini w’ubucuruzi wa Lagos, akaba ariyo mpamvu bahisemo kuba ariho bahera ubwo bukangurambaga bugamije kwibutsa ko hari amategeko ahana abavuza amahoni menshi.

Ikindi kidasanzwe ni uko muri uyu mujyi utuwe n’abantu barenga miliyoni 20, ngo buri munsi hafatwa isaha imwe yo gukupa amashanyarazi, bityo amaradiyo, imisigiti n’ibindi byose bikoresha amashanyarazi bikaba bicecetse.

Mu Rwanda dukunze kubona abantu bishimye bari mu bukwe cyangwa mu bindi birori bavuza amahoni menshi kandi ahantu hose ntacyo bikanga, nyamara itegeko ryo kubagabanya amahoni ngo ni mpuzamahanga. Icyakora ubu polisi y’Igihugu yahagurukiye abatera urusaku bakoresheje indangururamajwi.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka