Ngororero: Inyubako z’akarere zose zigomba kugira uburyo bwo gufata amazi

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero yasabye ko ntanyubako y’akarere nimwe igomba gusigara idafite uburyo bwi gufata amazi yayo, mu rwego rwo gutanga urugero rwiza muri gahunda yo gukangurira abaturage gufata amazi aturuka kunzu zabo.

Hari inyubako zimwe na zimwe cyane cyane izubatswe mbere y’1994 zitahawe uburyo bwo gufata amazi, izo nizo zigomba kwitabwaho mu gutanga urugero ku baturage koko gufata amazi birinda ingaruka mbi nyinshi.

Umuyobozi w’akarere, Gedeon Ruboneza, avuga ko gufata amazi cyane cyane mucyaro no gucukura imirwanyasuri byagabanyije ku buryo bugaragara itwarwa ry’ubutaka n’isenyuka ry’amazu cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

Imyobo ifata amazi ni kimwe mubyo abaturage bashobora kwifashisha.
Imyobo ifata amazi ni kimwe mubyo abaturage bashobora kwifashisha.

Kubera iyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwihaye intego ko buri nzu igomba kugira uburyo bwo gufata amazi, bityo guhera kunyubako za leta bikaba bizaba intangarugero kubaturage.

Nubwo hari bamwe mubaturage bavuga ko gufata amazi bihenze, Roger Kabagema, ushinzwe imiturire n’ubutaka mu karere ka Ngororero avuga ko kubadafite amikoro yo gukora ibigega bibika ayo mazi akazongera gukoreshwa baba bifashishije ibyobo bifata amazi cyangwa bikayagabanyiriza imbaraga n’ubwinshi igihe atemba.

Abafite ubusobozi barasabwa gufata amazi banayabika.
Abafite ubusobozi barasabwa gufata amazi banayabika.

Gusa, ikibazo cy’imitere y’akarere ka Ngororero kagizwe n’imisozi ihanamye nayo ngo ntiyorohereza abatuye mubice by’icyaro gufata amazi yose anyura hafi y’amazu yabo, nk’uko Anitha Umumararungu utuye mu murenge wa Muhororo abitangaza.

Avuga ko yagerageje gufata amazi y’aho atuye ariko aturka mumusozi atuyeho akamunanira.

Gusa ubuyobozi bw’akarere burasaba abaturage gukora ibishoboka byose bakarwana kubuzima bwabo ndetse no kumitungo yabo, ahagaragaye kunanirwa hakitabazwa izindi mbaraga zirimo umuganda w’abaturage.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka