New Forest Company igiye kongerera agaciro ibiti mu nkengero za Pariki ya Nyungwe

New Forest Company, ikigo cyahawe uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ishyamba rigabanya Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’imirima y’abaturage (buffer zone) mu myaka 49, uretse gutunganya iryo shyamba ku buryo bwa gihanga, ngo iki kigo kizongera agaciro ibiti.

Abaturage bahaturiye bavuga ko uretse kuhabona akazi, ngo bazakirahuraho ubwenge mu bijyanye no kwita ku mashyamba no kuyabyaza umusaruro.

New Forest Company igiye kubaka inganda eshatu zizajya zitunganya ibiti zibibyazamo ibintu bitandukanye, nk’uruganda ruzakora amapoto ashyirwaho insinga z’amashanyarazi ubundi yatumizwaga hanze y’igihugu, uruzatunganya amakara yo ku rwego rwo hejuru ashobora kuzifashishwa n’inganda by’umwihariko izikora sima, ndetse n’uruzatunganya imbaho ku rugero ruhanitse.

Kate Sharum, ushinzwe guhuza New Forests Company n’izindi nzego mu Rwanda agira ati: “Ku ikubitiro tuzubaka uruganda rw’amapoto, dukurikizeho urw’amakara hanyuma twubake urutungaya imbaho zivamo ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga”.

Uruganda rutunganya amapoto, n’uruzajya rutunganya amakara zizubakwa mu karere ka Nyamagabe, naho urutunganya imbaho rushyirwe mu karere ka Nyamasheke, bikaba biteganyinyijwe ko imirimo yo kubaka ziriya nganda izarangirana n’Ugushyingo uyu mwaka naho imirimo y’ibanze yo kumisha imbaho yo yaratangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée avuga ko izi ari inyungu ku Rwanda.

Ati: “Ntabwo ubu bumenyi bwari busanzwe bukoreshwa mu gihugu, ikindi amapoto twatumizaga hanze ubu natwe tugiye kujya tuyagemurira abandi ndetse n’abaturage bacu bazahabona akazi bahungukire n’ubumenyi”.

Abaturage baturanye n’iri shyamba rigiye kubyazwa umusaruro nabo batangiye kubara inyungu bazavana mu mirimo yo kuryongerera agaciro.

Ntakirende Ntirandekura wo mu murenge w’Uwinkingi ari naho hazubakwa izi nganda zo ku ruhande rw’akarere ka Nyamagabe ati: “Uravuga! Ubu tugiye gukirigita ifaranga kandi nyine tuzabigiraho gutera ibiti no kubisarura mu buryo bugezweho”.

Iri shyamba ritandukanya Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’imirima y’abaturage riboneka mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi mu ntara y’Iburengerazuba, no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo. Ubutaka buri muri aka gace bungana na hegitari 11.200 ariko ubuteyeho ishyamba ni hegitari 8.600.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

mu rwego rwo guteza imbere abaturage hakwiye gukorwa ibarura ry’abaturiye buffer zone bafite amakoperative yo kwita ku mashyamba no kuyasarura kugira ngo barusheho kongera ubumenyi bwabo kandi barengera ibidukikije nka koperative bita koduatikiu ikorera i Nyamagabe mu mirenge ya KITABI N’UWINKINGI ikaba ikora amakara ya kijyambere no gutubura ingemwe z’ibiti ubu ikaba ifite ingemye z’inturusu zisaga ibihumbi miro ngo ine(40000) mu kagari ka Bigumira

muragijimana celestin yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

natwe abanyarwanda turashoboye bazaduhe akazi nko gukora amakara ya kijyambere.kuko twarabihuguwe kuko n’ubu hari amakoperative abikora ari ruhande rwa buffer zone.

MURAGIJIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ni byiza cyane kubwo tugiye kubona inganda zitunganya ibikomoka ku biti,ariko se zizatangira gukora ryari? Zizakoresha bande? Ok niba koko zigiye gutangira nasabaga abahanga mu byamashyamba kureba niba ririya shyamba nirivaho ntacyo rizahungabanya kurusobe rw’ibinyabuzima .
Hari byinshi bakwiye kureba nko ku nyamaswa zabagamo cyakora mukwirinda ingaruka bazashake aba techniciens benshi kandi babizi bazakore coupe progressive bazirinde coupe rase.
Ntitwishimire ko twaba mu butayu ahubwo turebe ku nyungu mu mpande zoze

www.forest.com yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

twe nkabana babanyarwanda dufite impungenge ko umubare Munini wabakozi uzava hanze nkuko nandi ma campany ajya abigenza kd dufite ababyize benshi bicaye.mbona minirena hamwe na campany bakagombye kwicara bakabitegura neza mu buryo aba bana ba banyarwanda (forestiers) bazagira icyo basigarana (knowledge and economically). thxs

forest yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

twe kuruhare rwabize amashyamba byumwihariko tunejejwe nuko uriya mutungo wangirikiraga muri buffer zone ugiye kwegeranywa. ariko tuzibuke gusazura no gutera buriya business budateye, tutazishimira gusarura fuss.kandi twite no mu mihanda iva cg ijyayo! muzibuke about ba techniciens. by

herense yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

twe kuruhare rwabize amashyamba byumwihariko tunejejwe nuko uriya mutungo wangirikiraga muri buffer zone ugiye kwegeranywa. ariko tuzibuke gusazura no gutera buriya business budateye, tutazishimira gusarura fuss.kandi twite no mu mihanda iva cg ijyayo! muzibuke about ba techniciens. by

herense yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Nari ndimo nsoma inkuru mwandika mutugezaho,mba nongeye kugtera kuri iyi nkuru; none binteye kongera kuyishyiraho comment bitewe n’ibyo numvise byabaye ku bakangurambaga bari bashinzwe amashyamba b’Amashyamba mu mirenge igize igihugu. Nifatanije nabo mu kababaro,niba koko ibivugwa ari ukuri ko basezerewe ngo nta n’imperekeza.Gusa babe bakora umurimo wo kwihangana ,ahari iyi Campany yazagira icyo ibabwira mu minsi iri imbere.Kwihangana bibaturukeho,ndabona inganda z’ibikomoka ku biti zizaba zigera kuri eshatu(3),buriya turizera ko ubushomeri tuzabugabanyiriza muri iriya mirimo irenga 1200 izatangwa. Mana wumve abagutakambira!!!!!

HABIMANA David yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ubundi iyo uzengurutse muri ariya mashyamba agize umukandara wa nyungwe (Buffer zone) usanga mu by’ukuri ahanini yari ashaje.Bityo uretse no kuyabyaza umusaruro,ikindi cyo kwishimira ni ukuba uyu mushinga uzagira igihe kirambye cyo gukorera mu Rwanda tukaba twizera ko hari byinshi byiza tuwutegerejeho. Ku ruhande rwanjye ndabona uziye igihe. Gusa muri NYAMASHEKE ntihagaragara neza nyirizina aho urwo ruganda ruzubakwa. Thx be blessed!!!

HABIMANA David yanditse ku itariki ya: 1-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka