MINIRENA irishimira ibyagezweho mu kurengera ibidukikije

Mu gihe hategurwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije (WED) uba buri tariki 05 Kamena, Ministeri y’Umutungo kamere (MINIRENA) iravuga ko u Rwanda ruri mu nzira iganisha ku iterambere rirambye rishingiye ku ifatwaneza ry’ibidukikije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 29/05/2012, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, ndetse na Dr.Rose Mukankomeje, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bagarutse ku bikorwa bimaze kugerwaho mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Kuba ubuso bugera ku 10% by’igihugu ari ahantu harinzwe (za parike, amashyamba n’ibishanga). Mu gihe icyerekezo 2020 giteganya ko 30% by’ubuso bw’igihugu hazaba hari amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka ubu 23.4% by’ubuso bw’igihugu ngo buteyeho amashyamba.

Minisitiri Kamanzi ati: “Nta kindi gihugu ku isi cyarushije u Rwanda guca ikoreshwa ry’ibintu bitabora nk’amasashe”.

MINIRENA ivuga ko nta bura ry’amazi u Rwanda rufite bitewe no guhagarika ubuhinzi n’imyubakire bidahwitse bishobora guteza ikama ry’amazi mu mariba. Guhinga no kuragira mu gishanga cya Rugezi kivamo amazi atanga amashanyarazi ku ngomero za Ntaruka na Mukungwa byarahagaze.

Iki gishanga cyigeze gukama biteza ibura ry’amashanyarazi mu gihugu, ubu ngo cyarasubiranye ku buryo hari urugomero rwa gatatu rugiye kubakwa rugishamikiye ho.

Ubu Leta ikomeye ku micungire y’ahantu hahehereye. Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga, metero 20 uvuye ku nkombe z’ ibishanga ndetse na metero icumi uvuye ku kombe z’imigezi.

Ariko nanone bigaterwa n’igikorwa icyo ari cyo, kuko nk’ubworozi butagomba kujya munsi ya metero 60 uvuye ku gishanga.

Minisitiri w'umutungo kamere (hagati), Umunyamabanga muri MINALOC (iburyo bwe) n'umuyobozi wa REMA (ibumoso) bakoresheje inama abanyamakuru.
Minisitiri w’umutungo kamere (hagati), Umunyamabanga muri MINALOC (iburyo bwe) n’umuyobozi wa REMA (ibumoso) bakoresheje inama abanyamakuru.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ari nayo isabwa by’umwihariko gushyira mu bikorwa amategeko itangaza ko hakorwa ibishoboka byose kugirango imiturire ntibangamire ibidukikije; nk’uko byemejwe na Cyril Turatsinze, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.

Minisitiri Kamanzi ati: “Nta kindi gihugu ku isi cyarushije u Rwanda guca ikoreshwa ry’ibintu bitabora nk’amasashe”.

MINIRENA ivuga ko nta bura ry’amazi u Rwanda rufite bitewe no guhagarika ubuhinzi n’imyubakire bidahwitse bishobora guteza ikama ry’amazi mu mariba. Guhinga no kuragira mu gishanga cya Rugezi kivamo amazi atanga amashanyarazi ku ngomero za Ntaruka na Mukungwa byarahagaze.

Iki gishanga cyigeze gukama biteza ibura ry’amashanyarazi mu gihugu, ubu ngo cyarasubiranye ku buryo hari urugomero rwa gatatu rugiye kubakwa rugishamikiye ho.

Ubu Leta ikomeye ku micungire y’ahantu hahehereye. Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga, metero 20 uvuye ku nkombe z’ ibishanga ndetse na metero icumi uvuye ku kombe z’imigezi.

Ariko nanone bigaterwa n’igikorwa icyo ari cyo, kuko nk’ubworozi butagomba kujya munsi ya metero 60 uvuye ku gishanga.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ari nayo isabwa by’umwihariko gushyira mu bikorwa amategeko itangaza ko hakorwa ibishoboka byose kugirango imiturire ntibangamire ibidukikije; nk’uko byemejwe na Cyril Turatsinze, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.

Ikibazo kigiteye inkeke ni ibura ry’ingufu n’imikorere idahwitse mu buhinzi, bituma habaho ikoreshwa ry’ibiti byinshi no kwangirika k’ubutaka n’amazi; nk’uko umuyobozi wa REMA yabitangaje.

Gahunda ziteganijwe mu gihe kiri imbere harimo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza harimo gutuza abaturage mu midugudu, kurwanya isuri no guharanira ko imisozi yose y’igihugu itohagira (isa n’icyatsi kibisi) ku buryo n’ahari imirima hagombye kuba hatwikiriwe n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bwamere ndabashima ku makuru mutugezaho ariko ndanasaba ko mwajya mudushyirira namaze gutambuka ako kamwanya ndabemera muri abambere ku kinyamakuru nki igihe

vedaste karekezi yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka