Kubyaza umusaruro “buffer zone” ngo bifite akamaro ku gihugu no ku baturage

Minisitiri w’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi, aratangaza ko kubyaza umusaruro umukandara w’ishyamba utandukanya abaturage na pariki y’igihugu ya Nyungwe (buffer zone) bizatanga inyungu ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange, ndetse n’abaturage bahaturiye by’umwihariko.

Ibi minisitiri Kamanzi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013, ubwo yasuraga aha hazabyazwa umusaruro n’ikigo cyitwa New Forest Company agamije kureba uko imyiteguro yo gutangiza uyu mushinga ihagaze.

Minisitiri Kamanzi asobanurirwa ibizakorerwa mu ishyamba rya buffer zone.
Minisitiri Kamanzi asobanurirwa ibizakorerwa mu ishyamba rya buffer zone.

Minisitiri Kamanzi atangaza ko gusarura iri shyamba bizafasha u Rwanda muri gahunda yo kugabanya ibikoresho rwatumizaga hanze dore ko New Forest Company izajya ikoramo ibiti byo kumanikaho insinga z’amashanyarazi ubusanzwe byatumizwaga mu mahanga, ikazakoramo imbaho zizifashishwa mu bwubatsi ndetse hakazanakorwamo amakara ya kijyambere.

Ati “Bifite inyungu nyinshi cyane. Ngira ngo muzi ko nk’u Rwanda ibintu dukoresha byinshi byo mu bwubatsi bituruka ku mashyamba tubivana hanze, ngira ngo ubu buryo bugezweho bwo kongerera agaciro umusaruro ukomoka mu mashyamba bizadufasha no kugabanya ibyo twatumizaga mu mahanga ahubwo tube twakohereza mu mahanga”.

Uretse gukora bimwe mu bikoresho u Rwanda rwajyaga rutumiza hanze, uyu mushinga wo kubyaza umusaruro iri shyamba ngo uzaha abaturage benshi akazi ndetse unabe ishuri ku baturage ku buryo bwo kubyaza umusaruro amashyamba mu buryo bugezweho, bityo arusheho kubagirira akamaro dore ko abaturiye pariki ya Nyungwe usanga bakunze gushakira amafaranga mu biti.

Ahazubakwa inganda zitunganya amapoto n'amakara hari gusizwa.
Ahazubakwa inganda zitunganya amapoto n’amakara hari gusizwa.

Dave Hardy, umuyobozi mukuru wa New Forest Company mu Rwanda no muri Uganda atangaza ko ku ikubitiro bazatangirira ku ruganda rukora amapoto y’amashanyarazi ndetse n’urukora amakara, zikaba zigomba kuba zuzuye bitarenze mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2013.

Ati “ku ikubitiro tugiye kubaka uruganda rukora amapoto ahanini ruzafasha ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA) ndetse n’abandi. Tugiye kandi gushyira ku ruhande uruganda ruzajya rukora amakara. Twavuga ko uruganda rukora amapoto ruzarangira mu kwezi kwa 10, naho urukora amakara rukazarangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cyenda”.

Aya ni amazu abayobozi bazaba bakora kuri izi nganda bazacumbikamo.
Aya ni amazu abayobozi bazaba bakora kuri izi nganda bazacumbikamo.

New Forest Company yahawe uburenganzira bwo gusarura uyu mukandara w’ishyamba utandukanya pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abaturage mu gihe cy’imyaka 49 ariko yongera igatera aho yasaruye, minisitiri Kamanzi akaba avuga ko bashobora kuzacyongera igihe bazaba bakoranye neza.

Kugeza ubu ahazubakwa izi nganda mu murenge wa Uwinkingi hari gutunganywa ndetse n’inyubako abayobozi ba New Forest company bazabamo zikaba ziri kubakwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayobozi ko muhubuka, mbona abo bazungu babashuka kuko umuvuduko wo gusarura no gusimbura ibiti ntungana. Ikindi mwikwihutira guha abanyamahanga mbere y’abanyarwanda

Hahaa yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka