Karongi: Community policing mu rugamba rwo guca amashashi

Muri icyi cyumweru cya community policing, Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Karongi bufatanyije n’akarere n’ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije (REMA), tariki 14/02/2013, bakoze igikorwa cyo gukangurira abaturage kurwanya ikoreshwa ry’amashashi mu gihugu.

Mu karere ka Karongi community policing yo ku wa kane tariki 14/02/2013 yibanze ku guhiga icyitwa ishashi cyose n’amacupa ya palasitike biri ku butaka bw’akarere.

Umuyobozi wa Polisi, Supt. Ruhorahoza Gilbert, ari kumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, umukozi wa REMA mu karere ,aba polisi, local defence n’abaturage batangiriye mu isoko rinini rya Kibuye, aho bakusanyije amashashi atagira ingano bagendaga bavana mu maduka na za butike.

Amashashi yakusanyijwe ni apfunyitse ibintu bitandukanye biva hanze nk’imyenda, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi. Nyuma yo gusobanurirwa ububi bwayo n’uburyo yangiza ibidukikije, abacuruzi bemeye kubivanamo barayatanga ashyirwa mu mifuka kugira ngo azakusanyirizwe hamwe ajyanwe aho bazayakanira uruyakwiye.

Rushingabigwi Emmanuel uhagarariye abacururiza mu isoko rya Kibuye avuga ko amashashi arimo imyenda yo batahise bayatanga ariko bafashe ingambo z’uko bazabigenza: “Amashashi azajya ava ku myenda iguzwe azajya ashyirwa ahagenewe imyanda kugira ngo atongera gusabagira hirya no hino”.

Nubwo ariko hari amashashi bahambura bakiri mu iduka umukiliya agatwara ibyo aguze akayisiga aho, hari ibindi bintu bidashobora gukurwa mu mashashi ngo umukiliya abitware bidapfunyitse.

Rushingabigwi avuga habakeneye ubufasha bw’abayobozi b’ibanze mu gukangurira abaturage kujya bagera imuhira ya mashashi ntibayajugunye aho biboneye.

Ibi kandi biravugwaho rumwe n’umukozi wa REMA mu karere ka Karongi, Nsekanabanga Jean d’Amour, wemeza ko kuzumvisha abaturage ububi bw’amashashi bizasaba ingufu nyinshi kugeza igihe bazumva ko na bya bindi biza bipfunyitse bagomba kuzajya bemera bakabitwara babivanye mu mashashi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Supt. Ruhorahoza Gilbert, n'umuyobozi w'umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, nyuma yo kuvana amashashi mu isoko rya Kibuye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Supt. Ruhorahoza Gilbert, n’umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, nyuma yo kuvana amashashi mu isoko rya Kibuye.

Kurwanya amashashi byakozwe no mu bigo by’amashuli aho abana bafatanyije n’abayobozi ndetse n’abarimu batoraguye amashashi agiye anyanyagiye ku mashuli no mu nkengero zayo. Ku bigo by’amashuli hakunze kuba amashashi menshi azanwa n’abana baba bitwaje ibisuguti.

Umuyobozi w’ishuli ribanza rya Gatwaro, Uwamahoro Béatrice, avuga ko ubusanzwe bitemewe ko abana bazana ibiribwa ku ishuli, ariko ko bitoroshye kubacunga bose, ari yo mpamvu usanga amashashi y’ibisuguti ku ishuli.

Abana baganiriye na Kigali Today nabo bavuga ko bazi ububi bw’amashashi kandi ko batazongera kuyazana ku ishuli. Kigali Today yabarije rimwe abana niba bazi ububi bw’amashashi bavuga ko babuzi kandi ko biteguye kutazongera kuyazana ku ishuli. Baragira abati: “Ntizongera, nitwongera mwarimu azaduhane”.

Amashashi n’amacupa ya palasitike yakusanyijwe yabaye ashyizwe ku murenge wa Bwishyura, kugeza igihe urwego rwa REMA rubishinzwe ruzashaka aho azakusanyirizwa bakareba ashobora kubyazwamo ibindi bintu akavangurwa, adashoboka akazashyirwa aho agomba kujya ariko akava ku gasozi kuko yangiza ubutaka.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi avuga ko muri iki cyumweru cya community policing, polisi yafashe ingamba zo kugenda yibutsa abaturage ibintu bimwe na bimwe bagomba kwirinda bari batangiye kugenda badohokaho nko kwirinda ibiyobyabwenge.

Tariki 12/02/2013, Polisi ngo yasuye ingo nyinshi iziganiriza ku birebana n’ihohoterwa mu ngo nabo batanga ibitekerezo, banagiye no mu bigo by’amashuli kandi batanze ibitekerezo bigaragaza ko bumva akamaro ko kurwanya ihohoterwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka