Itenguka ry’ubutaka rishobora guteza ibiza mu nkambi ya Gihembe

Ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije mu nkengero z’inkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi ngo kigomba gufatirwa ingamba byihuse kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abatuye muri iyo nkambi mu kaga ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.

Ibi Minisitiri W’imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yabitangaje nyuma yo gusura inkambi ya Gihembe ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2013.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Mukantabana ari kumwe n’izindi ntumwa ziturutse muri Minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, basuye ibice bitandukanye mu nkengero z’inkambi bimaze kwangirika kandi bigenda bisatira inkambi.

Amazi yasatuye ubutaka bwegereye inkambi ya Gihembe.
Amazi yasatuye ubutaka bwegereye inkambi ya Gihembe.

Kimwe mu biteye impungenge, ni ubutaka bukomeje gusaduka kandi bugenda bwegera inkambi. Ubu ngo imiryango 13 yegereye aho ubwo butaka bwasadutse yamaze kwimurwa n’indi ihegereye izakomeza kwimurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi kandi yatangaje ko kuva umwaka ushize, abantu batatu bamaze kugwa mu mworera watewe n’isaduka ry’ubutaka bwasadutse bakahasiga ubuzima. Amatungo y’abaturage nayo ngo ajya agwa muri uwo mworera.

Ubutaka bumaze gusaduka ku burebure burenze metero 100 n’ubujyakuzimu burenze metero 40. Amazi ava mu nkambi yisuka muri uwo mworera ukarushaho kwaguka. Ku ruhande rw’umuhanda werekeza mu mujyi wa Gicumbi naho amazi ava mu nkambi yatangiye kwangiza umuhanda wa Kaburembo.

Nyuma yo kureba ibyo bibazo, Minisitiri Mukantabana Seraphine yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba zihutirwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke vuba.

Umuhanda wasenywe n'amazi amanuka ku misozi.
Umuhanda wasenywe n’amazi amanuka ku misozi.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “Ikihutirwa ni ukwimura ingo zegereye ahagenda hariduka. Hanyuma ku bufatanye bw’inzego zitandukanye tugiye gushaka uburyo bwo gukumira biriya bibazo kugira ngo bidakomeza kwiyongera. Hagiye gushyirwaho impuguke zisuzume kiriya kibazo ku buryo bwihutirwa zigaragaze icyakorwa mu buryo bw’umwuga”.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko ikihutirwa ari ugukumira iyangirika ry’umuhanda wa kaburembo ugana mu mujyi wa Gicumbi. “ Tuzahera ku muhanda ugana mu mujyi kuko uramutse ucitse, ibikorwa byose muri uyu mujyi byahagarara, ibyo tugiye kubiganiraho n’izindi nzego”.

Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko MIDIMAR n’izindi nzego zikorera mu nkambi bagiye kongera ingufu mu kwigisha impunzi ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Iyi nkuru tuyikesha Frederick Ntawukuriryayo ushinzwe itumanaho muri MIDIMAR

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ooooooooo Ndi muli amelica biranshimishije mbonye iphoto yumudamu tugiraicho duphana yitya mamanzovu namelici

jeanishimwe yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

ni ukuri ibintu biba muriyo nkambi birababajye bakagombye kureba uko babigenza

maombi vianney yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka