Itemwa ry’amashyamba ngo rizagabanya imvura ku kigero cya 21% muri 2050
Ubushakashatsi bugaragaza ko amashyamba manini agenda agabanuka kandi ariyo atera imiyaga ikurura imvura kuruta imiyaga isanzwe. Umuyaga wo hejuru y’amashyamba magari ashobora gukurura imvura inshuro ebyiri kurusha indi miyaga yo hasi.
Abashakashatsi bayobowe n’uwitwa Dominick Spracklen bemeza ko amashyamba menshi agenda yangizwa cyane cyane aya kimeza.
Ngo nibikomeza kugera mu mwaka wa 2050 amazi ajya mu butaka (précipitations) azagabanuka ku kigero cya 21% bikaba bizatera ingaruka ku buhinzi n’ibindi bikenera ubuhehere bw’ubutaka.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’uwitwa Charles Darwin ku ihindagurika ry’ibihe, bwerekana ko ubushyuhe buzakomeza kwiyongera kandi amazi magari (inyanja n’ibiyaga) nayo agakomeza kwiyongera no kwangiza ubutaka ariko amenshi akaba aturuka munda y’isi ndetse no ku ihindagurika ry’ikirere.
Kugira ngo agere kuri ubu bushakashatsi bwatangajwe tariki 05/09/2012, Dominick Spracklen yifashishije ibyogajuru by’ikigo cya Amerika gishinzwe ibyikirere (NASA).
Yabashije gupima uko imiyaga iba hejuru y’amashyamba magari iba ihehereye kubera amababi y’ibiti ibyo bikaba bituma ari nayo ishobora gutanga imvura nyinshi.
Hamwe mu ho uwo mushakashatsi avuga ko amashyamba yibasiwe ni muri Amazone ndetse n’amashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aba bashakashatsi bavuga ko igihugu cya Bresil ari cyo kigaragaza ubushake bwo kwita ku mashyamba kuruta ibindi, naho Afurika yo ngo izahura n’igabanuka rikabije ry’umusaruro kuko abahinzi bo muri Afurika bagendera gusa ku mvura.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|