Ikigega cy’isi cy’ibidukikije cyasabye ibihugu kwirwanaho, kuko amafaranga gitanga adahagije

Ikigega cy’isi gishinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye kugirango bibungabunge ibidukikije (GEF) cyasabye ibyo bihugu kugira uruhare runini kurusha inkunga bihabwa, bitewe n’uko amafaranga gifite ari make, mu gihe ibidukikije bigenda birushaho kwangirika.

U Rwanda ngo rwabitekereje kare, kuko ibyinshi mu bikorwa byo kurengera ibidukikije bikorwa n’amafaranga ava ku ngengo y’imari y’igihugu, nk’uko Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje yasobanuye.

Buri mwaka hatangwa miliyari imwe y’amadolari y’Amerika, akaba amaze kugera kuri miliyari 10 y’ibyiciro byose, mu gihe ngo hakenewe miliyari 100 kugirango abaturage babe bakora iby’ibanze mu kurengera ibidukikije, nk’uko GEF yamenyesheje abitabiriye inama i Kigali, kuva tariki 14-16/5/2013, ikaba ihuriwemo n’ibihugu 14 by’Afurika.

“Mu by’ukuri amafaranga atangwa ni make cyane ugereranyije n’akenewe, haba mu buhinzi, mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’imihandangurikire y’ibihe; akaba ari yo mpamvu dusaba ibihugu kugira uruhare runini mu guhuza inzego zose kuri iki kibazo ”, nk’uko Susan Waithaka, umunyamabanga wa GEF yabisabye.

Susan Waithaka, umunyamabanga wa GEF.
Susan Waithaka, umunyamabanga wa GEF.

Ku ruhande rw’u Rwanda, “ibyinshi tubikoresha amafaranga yacu, iyo tubungabunga amashyamba, cyangwa urusobe rw’ibinyabuzima, ntabwo ari gahunda ya GEF; turifuza ko niba ari Ministeri y’ubuhinzi, iy’igenamigambi, iy’ibikorwaremezo, twese duteganye uko tuzahangana n’imihindagurikire y’ibihe”- Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru wa REMA.

Yongeraho ko Leta yamaze gushyiraho ikigega kizajya gifasha kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kikazakura amafaranga mu misanzu itangwa muri gahunda y’isuzumangaruka ku bidukikije ndetse no ku baterankunga batandukanye.

Umuyobozi wa REMA yishimira ko amafaranga make make GEF yagiye itanga (ntiyibutse neza umubare), yafashije mu bikorwa bigaragara birimo kurinda za pariki, kubungabunga imigezi n’ibishanga kugirango bibike amazi, aho ngo igishanga cya Rugezi cyongeye kugarukamo amazi, ingomero za Ntaruka na Mukungwa zongera gutanga amashanyarazi ahagije.

U Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu buryo bwose nta cyiciro gisigaye, rukazabiherwa inkunga ingana na miliyoni 10 z’amadolari mu gihe cy’imyaka ine igize buri cyiciro cy’inkunga ya GEF, kizatangirana n’umwaka wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka