Ibishwingwe biva mu ngo bigiye kujya bibyazwamo ifumbire

Hagiye gushyirwaho uburyo bwo guhurizwa hamwe ibishingwe biva mu ngo bikabyazwamo ifumbire, ku buryo byibura 80% y’ibishingwe biva mu baturage bitazajya bipfa ubusa ahubwo bikabyazwa umusaruro.

Ni rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no kureba uko imyanda ikomoka ku bidukikije yakurwamo umusaruro uhagije, nk’uko bitangazwa na Remy Duhuze, ushinzwe w’ishami ryo gukumira iyubahirizwategeko ry’ibidukikije mu Kigo cy’iguhugu gishnzwe ibidukikije (REMA).

Mu mahugurwa yahaye abakozi b’amasosiyete ashinzwe gukusanya ibishingwe, kuwa 29/05/2014, Duhuze yatangaje ko imyanda ikomoka ku bidukikije igomba kubikwa mu buryo bubiri harimo ibivamo ifumbire, ibindi bikabikwa neza kuko byose bivamo amafaranga kandi benshi bataramenya.

Muri ayo mahugurwa yabafashaga kurushaho kunoza imikorere no kureba uko imyanda ikomoka ku bidukikije yakurwamo umusaruro uhagije, yasabye amasosiyete ya ba rwiyemezamirimo ashinzwe gukusanya imyanda iva mu ngo z’abaturage ko agomba gukurikirana uko ibishingwe bibikwa kandi bigatundwa neza, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Ikibazo cyo kurunda ibishingwe ku muhanda gisa nk'icyacyemutse muri Kigali kubera amasosiyete yashyizweho ashinzwe kubikusanya.
Ikibazo cyo kurunda ibishingwe ku muhanda gisa nk’icyacyemutse muri Kigali kubera amasosiyete yashyizweho ashinzwe kubikusanya.

Mu Rwanda hashize igihe kinini hatangiye imishinga y’abikorera, ijyanye no gukorera isuku mu baturage, hifashishijwe imodoka zabugenewe gusa haracyaboneka imbogamizi ku batanyurwa na serivisi bakorerwa, kuko bamwe bumva ko basabwa amafaranga menshi kurusha inyungu bari bafitemo.

Bamwe mu batumiwe mu kiganiro n’abahagarariye koperative zishinzwe gukusanya imyanda baturutse mu gihugu hose batangaje imbogamizi bahura nazo mu kazi zirimo kwamburwa bibatera igihombo.

Banagaragaje ikibazo cy’abakozi bo mu ngo bamena imyanda ahatarabugenewe, bigatera umwanda bikanabahombesha kuko babura uko bishyuza, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Buregeya Pole wari uhagarairye sosiyete ya COOPED.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo twari dukwiye kujya twishyura bagakuramo ayo kugura ibyo bishingwe. Niba umufuka wa 25 ari 1000 Frw ubwo uwufite ntiyishyure

fundi yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka