Harifuzwa ubufatanye bw’abatuye ibihugu bihuriye kuri Pariki y’ibirunga mu rwego rwo kuyibungabunga

Umuryango GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) ushinzwe guhanahana amakuru ku bihugu bitatu bikora kuri Pariki y’Ibirunga urasabwa kujya ihuza abaturiye iyi pariki batuye mu biguhugu bitatu biyikoraho, kugira ngo basangire ubunararibonye mu kubungabunga pariki.

Ibi babisabye kuri uyu wa gatanu tariki 7/11/2014, ubwo hasozwa inama y’iminsi ibiri ku itumanaho hagati y’ibihugu bitau bikora kuri iyi pariki, ari byo u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bitabiriye iri huriro rigamije guhana amakuru ku kubungabunga Pariki y'Ibirunga.
Bamwe mu bitabiriye iri huriro rigamije guhana amakuru ku kubungabunga Pariki y’Ibirunga.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeli Prosper avuga ko kuba abaturage bakora kuri pariki y’ibirunga bo mu bihugu bitatu bagiye bahura byatanga umusaruro ushimishije mu kuyibungabunga.

Yemeza ko ku ruhande rw’u Rwanda ruramutse rukoze ibyo rusabwa mu kubungabunga pariki neza ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bugande bisangiye pariki n’u Rwanda ntibigire icyo bikorwa ngo ntacyo byaba bimaze.

Yagize ati “GVTC dushaka ko iba umuryango uduha urubuga wo kuganira no guhura kw’ibihugu bitatu bihuriye kuri pariki impamvu ni uko iyi pariki ikoze ku bihugu bitatu, ibyo twakora hano mu Rwanda tuvuge byiza, iyi pariki yazahora igira ingaruka z’uko muri Kongo bitameze neza nk’uko bimeze hano.”

Abahagarariye amakoperative y’ abaturiye pariki bahoze ari barushimusi n’abandi yangiza pariki bashaka ibyatsi byo gukoramo imiti na bo bashimangira ko guhuza abaturiye pariki ari uburyo bwiza bwo kuyibungabunga ku mpande z’ibihugu byose.

Singirankabo Pierre Celestin avuga ko nubwo iyo pariki iriho ariko nta mbibi ziyigabanya kuko inyamaswa ziva muri pariki z’igihugu kimwe zikinjira mu kindi, ngo kuyibungabungira hamwe ni bwo bakuramo umusaruro ukomeye.

Mukangwije Vestine na we witabiriye iyi nama, yemeza ko abaturiye pariki bo mu bihugu bitatu bafite ibyo basangira uhereye ku byiza yabagejeje n’imbogamizi bagifite kugira ngo bamwe bigire ku bandi.

Kuva Leta yashyiraho gahunda yo gusaranganya umutungo uva muri pariki, abayituriye bagezwaho n’ ibikorwaremezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amazi meza n’ibindi, abari barushimusi babumbirwa mu makoperative maze aterwa inkunga. Ngo ibyo byagize uruhare runini mu kuyibungabunga neza bumva ko ari iyabo.

Buri mwaka, abaturiye pariki bagenerwa 5% by’amafaranga yinjiye agashyirwa mu bikorwa by’iterambere bifite inyungu abaturage benshi, andi 5% akishyura ibyangijwe n’inyamaswa zo muri pariki.

Umushinga GVTC wateguye iyi nama washinzwe mu mwaka wa 1991 ufite inshingano zo guhanahana amakuru mu rwego rwo kurushaho kubungabunga pariki isangiwe n’ibihugu bitatu; Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda n’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka