Hagiye gushyirwaho amakarita azajya yifashishwa mu gucunga umutungo kamere

Impuguke mu bijyanye n’umutungo kamere ziteraniye i Kigali, kuva kuri uyu wa 21/08/2013, zarebeye hamwe uburyo hashyirwaho ikarita imwe yo kurengera no gucunga umutungo kamere.

Eng Didier Giscal Sagashya, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe umutungo kamere akaba n’ukora mu ishami ryo kwifashisha ikarita mu gihe ushaka kugenzura umutungo kamere, yatangaje ko umutungo kamere wose ugomba gutangirwa amakuru y’uko byifashe.

Yavuze ko ayo makuru agomba kuba avuye mu kigo kimwe gusa, bitandukanye na cyera aho kugira ngo umuntu abone amakuru byasabaga kujya muri buri kigo kandi bakaguca n’amafaranga.

Yagize ati: “Icyo tugamije ni uko twahuriza hamwe amakarita n’ibipimo mu buryo bwo guhanahana amakuru, bityo bigakorwa n’ahantu runaka kandi mu buryo bwemeranijwe n’ibigo bifite inshingano ku mutungo kamere.”

Abayobozi batandukanye kamere barebera hamwe uburyo bashyiraho ikarita imwe igaragaza imitungo kamere yose y'igihugu.
Abayobozi batandukanye kamere barebera hamwe uburyo bashyiraho ikarita imwe igaragaza imitungo kamere yose y’igihugu.

Yongeyeho ko mu kubarura ubutaka ukoreshe ikarita bikorwa ku buryo bushimishje, ukurikije ubwahozeho ku buryo umuturage ufite ishyamba nibura hegitari 0,25, ribasha kugaragara ku ikarita mu mashyamba yabaruwe.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baturuka mu kigo kibarizwamo umutungo kamere w’ibihugu bitandukanye byamaze kwishyira hamwe, mu rwego rwo kumenyekanisha uko watanga amakuru y’umutungo kamere ubajije ikigo kimwe cyatoranjwe, iki kigo kikaba kitwa RCMRD gikorera muri Kenya.

Ibindi bagamije kwigwaho muri aya mahugurwa azamara iminsi itatu ni uko hakorwa ikarita yerekana imihindagurikire y’ubutaka, dore ko mu ishyamba rya Nyungwe uko ubutaka bwanganaga ubu hasigaye 1/3 hakongerwa n’ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka