Hagiye gufatwa ingamba zihamye kugira ngo ishyamba kimeza rya Mukura ridakomeza kwangirika

Abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere bari kumwe n’itsinda ry’Abongereza bashaka gutangiza umushinga wo kubungabunga amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati mu karere ka Rutsiro, basuye iryo shyamba tariki 10/07/2013, bagamije kureba uko rimeze n’aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugeze buryangiza kugira ngo bashyireho ingamba zihamye zo kuribungabunga.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amashyamba mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, Rurangwa Félix yavuze ko gusura iryo shyamba byatumye basobanukirwa neza n’imiterere yaryo, ibibazo birimo ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa.

Ati “Hariya hantu mu by’ukuri hameze nabi, ishyamba ryarangiritse bikabije ku buryo byahereye ku nkengero bikaba bigeze mu ishyamba hagati, igisigaye ni ukugenda tugashyiraho ingamba zihamye.”

Ishyamba kimeza rya Mukura ryangizwa n'abacukuramo amabuye.
Ishyamba kimeza rya Mukura ryangizwa n’abacukuramo amabuye.

Zimwe mu ngamba zishobora gufatwa harimo kurinda abantu kongera gusubiramo, kurizitira, guhagarika abantu bacukuramo amabuye y’agaciro, gutera imigano ku nkengero zaryo kugira ngo hatazagira umuntu wongera gusubiramo kuryangiza, no gushyiraho ibihano ku bantu bacukuramo amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

Izo ngamba ngo ziramutse zikurikijwe ishyamba ryakwisubiranya kubera ko ubuso bwamaze kuvaho ibiti kuri ayo mashyamba kimeza ngo atari ngombwa ko buterwaho ibindi biti, ahubwo iyo ribungabunzwe ibiti byongera kwigaruraho, ishyamba ubwaryo rikisubiranya.

Gusa na none biragoye kumva niba koko izi ngamba zishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe abatuririye ishyamba rya Mukura bo bavuga ko ribatunze kuko bacukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta, ikilo cy’ayo bakuye hepfo ku mugezi bakakigurisha ibihumbi 32 mu gihe ikilo cy’ayo haruguru mu misozi cyo bakigurisha ibihumbi 28. Iri shyamba kandi ngo barikuramo n’ikwi zo gucana.

Barebeye hamwe uburyo ubutaka bushobora gutunga abaturage bagahagarika ibikorwa byo kwangiza ishyamba kimeza rya Mukura.
Barebeye hamwe uburyo ubutaka bushobora gutunga abaturage bagahagarika ibikorwa byo kwangiza ishyamba kimeza rya Mukura.

Rurangwa avuga ko uko biri kose badashobora kwemerera abaturage gukomeza gucukura mu ishyamba. Ati “ubucukuzi bwose bubangikanye n’ishyamba byanze bikunze buraryangiza.”

Nubwo abaturage bakikije ishyamba rya Mukura bafite ubutaka butoya, ngo hari ingamba za Leta zihari zigamije kubafasha kubyaza umusaruro uhagije kuri bwa butaka bwabo buto.

Abo baturage ngo bazanafashwa kubona indi mirimo ibyara inyungu kugira ngo bayikore ibashe kubateza imbere bitabaye ngombwa ko bajya kwangiza ishyamba kimeza rya Mukura.

Babanza gutema ibiti mbere aho bagiye gucukura.
Babanza gutema ibiti mbere aho bagiye gucukura.

Itsinda rigizwe n’abongereza na ryo ryasuye iryo shyamba kugira ngo barebe imiterere yaryo n’ibibazo birimo kugira ngo babone uko banoza umushinga wabo bashaka gutangiza mu Rwanda witwa “Forest Landscape Restoration” uzibanda cyane cyane mu kubungabunga amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara ni uko rwose ikibazo cyo gucukura amabuye y’agaciro muri Mukura kitagoye gukemura ahubwo habura "volonté politique" (my personal view. Ibi mbivugira ko Gishwati nayo amabuye iyafite ariko yo nticukurwe. None se hari undi waba afite ubundi busobanuro?

Faustin yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka