Gicumbi: Impunzi zigabije ishyamba rya Leta mu rwego rwo gushaka inkwi zo guteka

Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zibuze inkwi zo guteka ibyo kurya ziba zahawe n’umuryango wita ku mpunzi HCR zafashe icyemezo cyo kujya hanze kwishakira inkwi zo guteka.

Iki kibazo zikimaranye iminsi kuko zajyaga ziva mu nkambi zikajya gushaka inkwi hanze bityo ugasanga bishobora guteza ikibazo cyo kwangiza ibidukikije.

Kuri uyu wa 19/09/2013 muri iki gitondo nibwo izi mpounzi zafashe icyemezo ryigabiza ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Kajyeyo akagari ka Gihembe mu mudugudu wa Munini.

Ishyamba bari barimazeho.
Ishyamba bari barimazeho.

Zimwe muri izo mpunzi zarimo zitema ibiti muri iri shyamba zitashatse ko zitangazwa amazina yazo zavuze ko gukora ibyo zashatse kwerekana akababaro kazo kandi ko ziramutse zidakemuriwe ikibazo cy’inkwi zo guteka zakwicwa n’inzara.

Ushinzwe amashyamba mu karere ka Gicumbi, Sayinzoga Boniface, atangaza ko iki kibazo kizwi kandi ko kimaze iminsi kandi ubwo Minisiti ushinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza, Mukantabana Seraphine, yabasuraga yababwiye ko kigiye kubonerwa umuti mu gihe cya vuba.

Gusa ntabwo kigeze gikemuka kuko rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kugemura inkwi muri iyi nkambi byamunaniye bityo biteza icyo kibazo cy’izo nkwi.

Abagore basa inkwi.
Abagore basa inkwi.

Ikindi kibazo ubuyobozi bw’akarere bufite n’uko izi mpunzi niziramuka zisaruye iri shyamba rya Leta rigashiraho bazadukira n’amashyamba y’abaturage bikaba byateza umwuka mubi hagati yazo nabo baturage bagasanga hari hakwiye gufatwa ingamba kubo bireba bose.

Sayinzoga Boniface avuga ko bari gushaka igisubizo cya vuba kandi cyihuse kuko ubu rwiyemezamirimo wari usanzwe ajyemura inkwi mu nkambi ya Nyabiheke muri Nyagatera ariwe bahaye iryo soko ubu akaba ariwe watangiye icyo gikorwa cyo gushakira inkwi izo mpunzi.

Mucyo Patrick wahawe iryo soko yasabye ko bamufasha bakamurangira aho yagura amashyamba ikindi ubu yatangiye gufasha izo mpunzi gutema neza bimwe mu biti zari zatangiye gutemera hejuru ndetse ubu arimo kugenda azitunganya.

Abapolisi bari barinze ishyamba ry'abaturage.
Abapolisi bari barinze ishyamba ry’abaturage.

Gusa aracyasanga bimugoye kuzabona inkwi zihagije kuko akarere ka Gicumbi gafite ikibazo cy’amashyamba make kuko amenshi asarurwa ajya gucanwa muri gereza ya Miyove amashuri ndetse n’inkambi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka