Gashora: Amarebe yari ikibazo none yabaye igisubizo

Amarebe ntikikiri icyatsi gihangayikishije abaturage bo mu karere ka Bugesera baturiye ibiyaga kuko ubu ahubwo icyari ikibazo kuri ubu gisigaye ari igisubizo kuribo.

Mu murenge wa Gashora abagore bibumbiye muri Koperative COVAGA (Coopérative de Vanérie de Gashora) bakibyaje umusaruro bagikoramo ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori.

Gahongayire Dancile umuyobozi w’iyo koperative aso ati “Kuba intego yacu yari ukurengera ibidukikije no kwivana mu bukene, twifashishije icyatsi cy’amarebe tukivana mu mazi, tukagikamura tukikabohamo ingofero, inkweto z’ubwoko butandukanye, ibikoresho bikenerwa mu ngo, ibikapu, intebe n’ibindi”.

Bimwe mu bikapu bikorwa mu marebe.
Bimwe mu bikapu bikorwa mu marebe.

Bagwire Anastasie umwe mu bategarugori bagize COVAGA yemeza ko ubu basigaye bajya kumurika ibicuruzwa byabo hirya mu gihugu, bitabiriye imurikagurisha riherutse kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo Kinshasa , ndetse ubu babasha kwigurira igitenge, itungo rigufi nk’ihene, ndetse arateganya kugura n’igare.

Tumusenge Cassien umucungamutungo wa KOVAGA yemeza ko mu rwego rwo gufata neza ibyo bakora no kubiha ubuziranenge babibika ahantu heza ndetse uko bwije n’uko bukeye bagerageza no kuvumbura ibindi bakora muri icyo cyatsi kugira ngo ibyo bakora bitahora ari bimwe.

Barimo gukura amarebe mu kiyaga cya Rumira.
Barimo gukura amarebe mu kiyaga cya Rumira.

Ibikorwa byo kurwanya amarebe byatumye umusaruro w’amafi ndetse n’ukuzima kw’ikiyaga cya Rumira kudakomeza kwiyongera.

Abari muri KOVAGA bavuga ko ibyo bakora bigamije kurengera ibidukikije kuko nubwo amarebe ubwayo ari ikibazo ku binyabuzima byo mu mazi ariko ibyo bayakoramo bitangiza ibidukikije.

Koperative COVAGA yatangiye mu mwaka wa 2004 ifite abanyamuryango mirongo 81 barimo umugabo umwe, baturuka mu mirenge itatu ya Gashora, Juru na Rweru.

Amarebe bayakura mu bwato bakajya kuyanika mbere yo kuyakoramo ibikoresho bitandukanye.
Amarebe bayakura mu bwato bakajya kuyanika mbere yo kuyakoramo ibikoresho bitandukanye.

Umuryango PPMR wari ufite intego yo kuzamura imishinga mito n’iciriritse mu cyaro wahaye abo bagore inkunga ndetse n’amahugurwa yo kuboha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka