Burera: Barasabwa gutera ibiti bakanabibungabunga kuko bazi akamaro kabyo
Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko usibye kuba ibiti birwanya isuri ndetse bikanatanga umwuka mwiza abantu bahumeka, ngo bibafite akamaro by’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi bwabo bw’ibishyimbo.
Ibi babitangaje ku wa gatandatu tariki ya 29/11/2014 ubwo Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yifatanyaga n’abanyaburera gutera ibiti mu murenge wa Rugarama hafi y’ikiyaga cya Burera.
Benshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi. Bahinga ibihingwa bitandukanye byatoranyijwe muri ako karere birimo ibirayi, ibigori, ingano ndetse n’ibishyimbo.
Iyo ibyo bihingwa byeze abo baturage barihaza ndetse bagasagurira n’amasoko kuko bafite ubutaka bwera cyane.
Ku bijyanye n’ibishyimbo, abanyaburera bahinga ibishyimbo by’umushingiriro gusa. Kuburyo usanga iyo ari mu gihe cy’ihinga ryabyo abahinzi birirwa bashaka hirya no hino ibiti byo gushingirira ibyo bishyimbo.
Abafite imirima minini usanga barahinze imbingo abandi bo bagatera ibiti bivangwa n’imyaka ku nkengero z’imirima yabo kugira ngo bizabahe ibiti by’imishingirimo. Ubwo habaga umuganda wo gutera ibiti, abaturage batandukanye bavuze ko bagomba kubitera kuko bazi akamaro kabyo.
Rubi Jean de la Croix agira ati “Igiti gifite akamaro kenshi, gusatuza imbaho, bituma duhumeka umwuka mwiza, ndetse bikongera n’imvura, bakanabishingiriza, bakanabicana.”
Nkinzehiki Cyprien yungamo ati “ Iyo umuntu ahumetse asohora umwuka mubi (Carbonic Gas) noneho byo (ibiti) bikakira uwo mwuka mubi, noneho byo bigasohora umwuka mwiza (Oxygen) umuntu akawakira.”
Muri uwo muganda hatewe ibiti bivangwa n’imyaka byitwa Alinus, ibihumbi 17 na 378, ahantu hangana na Hegitari 69. Ndetse no ku kiyaga cya Burera haterwa imigano ingemwe ibihumbi biri kuri hagitari ebyiri.
Ibyo biti bivangwa n’imyaka byagiye biterwa mu mirima y’abaturage. Bamwe mu baturage ariko bibajije niba ibyo biti bizabaha imishingiriro. Ubuyobozi nabwo burabibizeza, nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abivuga.
Agira ati “Abantu batagira ibiti burya babaho nabi! Igiti n’umuntu ni inshuti. Muzabibona nyuma y’imyaka ibiri, itatu, ntabwo muzongera gukenera imishingirizo. Kuko bigira amashami menshi.”
Muri uwo muganda wo gutera ibiti kandi, Minisitiri Dr Agnes Binagwaho yasabye abaturage kubungabunga ibyo biti bateye kuko bibafite akamaro mu kurinda ikirere abantu bakesha byinshi birimo umwuka ndetse n’imvura.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
igiti mu Rwanda ni ingirakamro kuko kidufatiye runini bityo gahunda yo kubibungabunga igomba guhoraho