Amateka y’umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ndetse n’icyumweru cy’ibidukikije mu Rwanda
Bitewe n’uko ibidukikije bifitiye akamaro kanini abatuye isi bose, umuryango w’abibumbye washyizweho umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihizwa buri mwaka taliki ya 05 Kamena.
Uyu munsi washyizweho mu mwaka w’1972, akaba ari imwe mu nzira yifashishwa mu gushishikariza isi yose cyane cyane abafata ibyemezo, kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku isi.
Buri mwaka u Rwanda narwo rufatanya n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, ariko uyu munsi ukabanzirizwa n’icyumweru k’ibidukikije. Muri uyu mwaka, iki cyumweru kikazatangira tariki 25/05-05/06/2013 hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.
Mu gihe mu Rwanda icyumweru cy’ibidukikije kizaba kigiye kwizihizwa ku nshuro ya 20, umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzaba ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 41 ku isi.
Mu mwaka wa 2010, u Rwanda rwakiriye ku rwego rw’isi, umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. Akaba ari amateka atazibagirana mu Rwanda, ubwo intumwa 150 zo mu bihugu byo ku isi zifatanyaga n’u Rwanda muri uwo munsi, ibirori byakomatanijwe n’umunsi wo kwita izina ingagi.
Ku wa 5 Kamena 2010 kandi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe igikombe ku rwego rw’isi kubera uruhare yagize mu kubungabunga ibidukikije, yagihawe n’umuryango Energy Globe Foundation.
Muri uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzizihirizwa mu gihugu cya Mongolia giherereye ku mugabane wa Asia y’Amajyaruguru, kikaba gifite ubuso bwa km 2 1 565 000 ,kikaba ari igihugu kidakora ku nyanya kiri hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya.
Iki gihugu gifite imisozi myinshi irimo umusozi wa Altaï, uwa monts Khangaï, n’uwa monts Khentii, izwi cyane.
Iki gihugu kizizihirizwamo umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ku rwego rw’isi kuko ari kimwe mu bihugu bigaragaza umuvuduko mu iterambere kandi kikaba kibasiwe n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu gihe hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije mu Rwanda, ikigo k’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kizaboneraho no gutanga ibihembo ku bantu batsindiye igihembo cy’indashyikirwa mu kwita ku bidukikije mu mwaka wa 2012-2013.
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ikaba igira iti “Tekereza, urye unibuka kuzigama”.
Abanyarwanda muri rusange barashishikarizwa kubungabunga ibidukikije aho batuye, kurwanya isuri mu mirima yabo no gushiraho za check dams zigabanya umuvuduko w’amazi ku hakunze kwibasirwa n’isuri mu misozi.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|