Amateka y’u Rwanda yagiye abangamira ibishanga byo mu gihugu - Mukankomeje

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Rose Mukankomeje, atangaza ko ibishanga by’u Rwanda byagiye bibangamirwa n’uko Leta zabanje zarekaga abantu bagatura mu bishanga bakanabikoresha uko bashatse.

Ibishanga byo mu Rwanda ni bimwe mu mutungo kamere ukomeye ariko akamaro kabyo gatangiye kumenyekana ubu kuko mbere katitabwagaho uko bikwiye, nk’uko Mukankomeje yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 3/6/2014.

Yagize ati “Ikibabaje mu mateka y’iki gihugu ni uko ibishanga byacu byatuwemo, ibishanga byatujwemo inganda byashyizwemo n’ibitagomba kujyamo akaba ariyo mpamvu Leta yashyizeho gahunda yo kugira ngo tubibungabunge.

Hari n’igihe habaye ikibazo cyo kujya dukorera amatafari mu bishanga, twamara kubumba tukazana inkwi tugatwika amatafari nabyo byatugiriraga ibibazo kuko twabikoraga mu gihe cy’izuba ariko icyo gihe tuba twongera imyuka twohereza mu kirere naya mazi tuyagabanya.”

Rose Mukankomeje atangaza ko ibishanga by'u Rwanda byakomeje kubangamirwa no kubikoreram ibikorwa bitandukanye no guturamo.
Rose Mukankomeje atangaza ko ibishanga by’u Rwanda byakomeje kubangamirwa no kubikoreram ibikorwa bitandukanye no guturamo.

Mukankomeje asobanura ko akamaro k’ibishanga ari ukubika amazi noneho bikazayohereza mu migezi igihe imvura yabaye nke, kandi ayo mazi akaba anayunguruye ku buryo kuyakoresha bitagorana.

Ibishanga byose biri mu Rwanda biri mu byiciro bitatu, aho igice cya mbere kirimo ibishanga nka Rugezi na Kamiranzovu, ibishanga bya Rweru n’ibindi byo muri pariki ya Akagera byemejwe ko bigomba kurindwa kubera akamaro bifitiye igihugu.

Igice cya kabiri n’icya gatatu kirimo ibishanga bishobora guhingwamo bikabyazwa n’umusaruro ariko ntibyubakwemo kandi bakabiha n’umukandara w’ubuhumekero utuma amazi ahita.

Mukankomeje atangaza ko ibishanga byitaweho nk’uko bikwiye, bishobora kugirira igihugu akamaro, kuko bishobora gutanga amazi meza, bigatanga umuriro ndetse bikanahingwamo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka