Dore ingaruka ibikoresho bya pulasitiki bigira ku buzima bw’umuntu

Gukoresha pulasitiki biri mu biteza ingaruka ku bidukikije ndetse no ku buzima bwa muntu muri rusange, ikaba ariyo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije isaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa, hagakoreshwa ibindi bitangiza ibidukikije.

Abantu bakangurirwa kureka ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe
Abantu bakangurirwa kureka ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe

Tariki ya 5 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije, mu Rwanda uyu munsi wabanjirijwe no gukangurira abanturarwanda kwirinda gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne D’Arc, avuga ko gukoresha ibikoresho bya pulasitiki, akenshi bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu.

Ati “Muri pulastiki habamo utuntu bita ‘micro plastics’ duto udashobora kubonesha n’ijisho, tugenda tukajya no mu maraso. Mu bushakashatsi bwatangajwe mu 2022, bwagaragaje ko n’umubyeyi wonsa umwana ashobora konka twa duparasitiki duto duto. Izo zose zikaba ari ingaruka zigenda zikagera ku buzima bw’umuntu, ndetse hakabamo n’indwara zidakira biterwa no gukoresha ibikoresho bya pulasitiki”.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko hari ikoreshwa rya pulasitiki abantu bahagarika, kandi ntibihungabanye uko basanzwe babaho.

Ati “Si ngombwa ko umuntu anywesha umuheha wa pulasitiki kandi arimo anywera mu kirahure, si ngombwa ko umuntu anywesha umuheha arimo anywera mu icupa ry’ikirahure. Ntabwo ari ngombwa ko mu nama aho turi buri muntu wese aba afite icupa rya pulasitiki, dushobora kuzana mu Rwanda ibikoresho bidufasha kubana neza n’ibidukikije”.

Minisitiri Mujawamariya yerekana ibyakoreshwa bigasimbuta ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe
Minisitiri Mujawamariya yerekana ibyakoreshwa bigasimbuta ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe

Uretse kuba ibintu bikoze muri pulasitiki byangiza ubuzima bwa muntu, byangiza n’ibidukikije ku buryo usanga ubutaka budashobora kwera uko bikwiye.

Abakora isuku hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko usanga ahakusanyirizwa imyanada haba harimo amacupa ya purasikiki, ndetse hari na bamwe bayajugunya mu migezi ugasanga biteje ibibazo by’ihumana ry’amazi n’imigezi.

Izi pulasitiki zitabora zangiza ubutaka, amazi n’ibindi binyabuzima biba mu mazi no mu Nyanja bikangirika.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari abamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa kugabanya pulasitiki bakoresha, aho ubu usanga bakoresha nk’amacupa y’amazi akoreshwa kenshi, nk’umusanzu wabo mu kugabanya pulasitki.

Rugema Elvain, avuga ko usanga icupa rya pulasitiki ritaramba ugereranyije n’icupa ry’icyuma, akavuga ko uretse kuba umuntu atabyitaho ubundi ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe bya pulasitiki, bikwiye gucika ku isoko.

Ati “Ubundi bidahari ntitwabikoresha, biroroshye guca bino bikoresho, ni ugusaba inganda zibikora mu Rwanda zikabihagarika, ndetse n’abacuruza ibintu biri muri pulastiki bakabihagarika”.

Uyu munsi wahariwe kubungabunga ibidukikije, wizihijwe hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka