Ubuyisilamu ni amahoro, kandi ntagendana n’ubuhezanguni – Abategura amarushanwa ya Korowani

Abategura amarushanwa y’urubyiruko yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani, bavuga ko imyemerere y’iri dini ishingiye ku mahoro, kandi ko amahoro adashobora kugenda mu murongo umwe n’ubuhezanguni n’urugomo.

Ubuyisilamu ni amahoro, ntibushobora kugendera ku myumvire y'ubuhezanguni
Ubuyisilamu ni amahoro, ntibushobora kugendera ku myumvire y’ubuhezanguni

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024, mu gutangiza aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 11. Ni amarushanwa atangirizwa buri mwaka mu Karere ka Gicumbi, kuko ari ho igitekerezo cyatangiriye.

Niyitanga Djamidu, uhagarariye itsinda rishyira mu bikorwa amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani, yagarutse ku ntego y’iri rushanwa mu bijyanye no guhashya imyumvire y’ubuhezanguni, ikunze kuvugwa mu rubyiruko rw’Abayisilamu.

Niyitanga agaragaza ko hari bamwe mu bayoboke b’Idini ya Isilamu, bimakaza imitekerereze y’urugomo n’ubuhezanguni ku nyungu zabo bwite, bagamije kwibonera abakozi b’ubuntu.

Uyu muyobozi akavuga ko binyuze muri aya marushanwa, abayobozi mu idini ya Isilamu bakwiye kwigisha urubyiruko kwitandukanya n’iyo myumvire.

Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 11
Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 11

Ati “Ni twebwe nk’abayobozi n’abarimu, tugomba gusobanurira uru rubyiruko, rugakurana imyumvire n’ibisobanuro nyabyo by’Idini ya Islamu, itakubuza kubana n’uwo ari we wese, yaba n’uwo mudahuje imyemerere, igutegeka kubungabunga mahoro n’umutekano, igutegeka ubumwe, isuku n’urugwiro, n’ibindi byose”.

Niyitanga avuga ko kwigisha Korowani, ari cyo kintu gikomeye cyane cyafasha gukosora iyo myumvire, ndetse bikaba ari n’uburyo bwo gusobanurira Isi yose ko Ubuyisilamu ntaho buhuriye n’iyo myumvire, na cyane ko aya marushanwa yitabirwa n’urubyiruko ruturuka mu bihugu byinshi.

Agira ati “Ubuyisilamu ni amahoro, kandi amahoro ntagendana n’ubuhezanguni n’urugomo”.

Umwana witwa Niyigena Imran, wo mu Karere ka Rusizi, akaba ari umwe mu bitabiriye aya marushanwa, yavuze ko ntawe ukwiye kwitwaza Idini ya Isilamu ngo yishore mu butagondwa, kuko byaba ari ugusebya idini.

Abana bitabira aya marushanwa bavuga ko ari uburyo bwo kwereka abantu ko Isilamu ari Idini y'amahoro
Abana bitabira aya marushanwa bavuga ko ari uburyo bwo kwereka abantu ko Isilamu ari Idini y’amahoro

Uyu mwana agira ati “Umuyisilamu mwiza ni utanga amahoro, kuri bagenzi be ndetse n’abandi bose, akoresheje umunwa cyangwa amaboko. Aya marushanwa rero ni uburyo bwo kwereka abantu ko Isilamu ari Idini y’amahoro”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, avuga ko binyuze muri aya marushanwa, Abayisilamu bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage no mu mpinduka z’imibereho myiza yabo.

Agira ati “Igikorwa gikomeye cyane badufasha ni ukwigisha indangagaciro mu muryango Nyarwanda. Burya ugera ku iterambere kuko witwaye neza, ufite ikinyabupfura, kandi Abayisilamu ni byo bibaranga, ni na byo bigisha.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, avuga ko Abayisilamu bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, avuga ko Abayisilamu bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage

Akomeza agira ati “Ikindi ni ubufasha baha abaturage bacu cyane cyane abatishoboye, mu kubishyurira imisanzu ya Mituweli, kubakira abatishioboye n’ibindi”.

Kuri iyi nshuro yayo ya 11, aya marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko 51, baturutse mu bihugu 30 byo ku Mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka