Amashuri abanza yungutse abanyeshuri barenga ibihumbi 300 mu myaka itandatu

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu, kuko abana biga mu mashuri abanza biyongereye kandi izakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.

Abitabiriye ikiganiro cyagezwaga ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma mu kunoza ireme ry'uburezi mu byiciro byose.
Abitabiriye ikiganiro cyagezwaga ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose.

Kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe yagejeje ikiganiro ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose.

Minisitiri Ngirente asobanura kwiyongera kw’abanyeshuri kwajyanye no kongera amashuri abana bagomba kwigamo.

Yagize ati: “Ukwiyongera kw’ibigo by’amashuri abanza kwajyanye no kwiyongera k’umubare w’abanyeshuri bayigamo. Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni zisaga 2,5 mu mwaka wa 2017 bagera kuri miliyoni zirenga 2,8 mu mwaka wa 2023.”

Dr. Ngirente yavuze ko kuva mu mwaka 2017 kugeza muri 2023 hongerewe ibyuma by’amashuri.

Ati: “Uyu mubare munini w’abanyeshuri bo mu mashuri abanza watumye Guverinoma ikomeza kongera n’ibyumba by’amashuri byo kwigiramo. Umubare wabyo wavuye ku 31.927 mu mwaka wa 2017 ugera ku 49.561 mu mwaka wa 2023. Ibi bingana n’ubwiyongere bwa 35,5%.”

Dr. Ngirente yavuze ko hari gahunda yo gukomeza kugabanya ubucucike mu mashuri aho icyumba kimwe kizajya kigiramo nibura 45.

Ati: “Umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba kimwe waragabanyutse uva ku banyeshuri 80 mu mwaka wa 2017 ugera ku banyeshuri 57 (on average) mu mwaka wa 2023. Icyerekezo cyacu ni uko nibura mu cyumba kimwe hazaba higiramo abana 45.”

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje no kongera ibikoresho by’ibanze bituma abanyeshuri barushaho kwiga neza. Muri byo harimo nko kubaha intebe nziza zihagije zo kwicaraho batabyigana.

Uretse intebe zifasha abana kwicara neza, Dr. Ngirente yavuze ko hari ibindi byongerewe bituma ishuri abana bigiramo riba ryiza.

Ati: “Hajemo kandi na gahunda yo gutanga ibindi bikoresho no kongera ibitabo, kongera mudasobwa n’ibindi byose bituma ishuri abana bigiramo riba ishuri ryiza. Ibyo kandi ntibihagarara bigenda bikomeza uko amashuri yiyongera, n’uko ubushobozi bw’’Igihugu bugenda bwiyongera.”

Hari gahunda y’uko Umubare w’ibitabo ugomba kugenda wiyongera aho buri mwana, muri buri somo yiharira igitabo wenyine.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by'amashuri, intebe, ibitabo ndetse n'abarimu mu mashuri abanza
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu mu mashuri abanza

Hongerewe abarimu, aho uyu munsi umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe yigisha mu mashuri yisumbuye nawo wagabanyutse.

Umubare w’abarimu bigisha mu mashuri abanza nawo ukomeje kongerwa. Wavuye ku barimu 41.573 mu mwaka wa 2017, ugera ku 67.539 mu mwaka wa 2023. Ni ukuvuga ko wiyongereyeho 38,4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka